Amerika yashyize intwaro mu isanzure

Mu 2019, Leta zunze Ubumwe za Amerika zashinze Ishami rya gisirikare rishinzwe isanzure

Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere zemeye ko zashyize  intwaro mu isanzure, mu cyo bwise ko ari  ngombwa mu kwirinda ibikorwa byakorwa n’umwanzi ndetse no kugira ubushobozi bwo kugaba ibitero hifashishijwe isanzure.

Umunyamabanga w’Ingabo za Amerika  zirwanira mu Kirere, Troy Meink, ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, ubwo yari mu nama y’Ingabo zirwanira mu Kirere, mu Isanzure no mu Ikoranabuhanga rya Gisirikare, yavuze ko Amerika yiteguye guhangana n’iterabwoba rihindagurika mu Isi bityo bashyize intwaro mu isanzure ariko ntiyasobanura ubushobozi bw’izo ntwaro cyangwa igihe zashyiriwe mu isanzure.

Abayobozi bakuru b’ingabo za Amerika bari bamaze igihe bavuga ko bateganya kongera ubushobozi bw’igihugu mu bikorwa bya gisirikare mu isanzure, bitewe n’uko u Burusiya n’u Bushinwa biri guteza imbere ikoranabuhanga ryabifasha kugaba ibitero ku byogajuru bya Amerika cyangwa kubihagarika mu gihe cy’intambara.

Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa byakomeje guhanganira ubugenzuzi mu isanzure yaba koherezayo ibyogajuru by’ubutasi n’amakuru, abashakashatsi ndetse no kugira ubushobozi bwo kugaba intambara yaturuka mu isanzure.

Mu 2019, Leta zunze Ubumwe za Amerika zashinze Ishami rya gisirikare rishinzwe isanzure ndetse mu 2025 Perezida Donald TrumP asinya iteka rivuga ko inshingano z’Ingabo za Amerika zikorera mi  isanzure zitari ukurinda gusa ibikoresho by’igihugu biri mu isanzure, ahubwo zifite n’inshingano zo kugaba ibitero.

Mu 1967, ibihugu byashyizeho amasezerano abuza kohereza intwaro za kirimbuzi mu isanzure. Icyakora, ayo masezerano ntiyabujije ko  ubushobozi bwa gisirikare bushobora gukoreshwa mu isanzure.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *