U Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, rwakiriye itsinda rya 23 rigizwe n’abasaba ubuhungiro 173 bavuye muri Libya.
Abo barimo 85 bo muri Sudani, 66 bo muri Eritrea, 2 bo muri Somalia, 7 bo muri Ethiopia na 12 bo muri Sudani y’Epfo.
Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3,000 b’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, muri bo 2,623 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu mu buryo bwemewe.
Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU igamije kwakira mu buryo bwihutirwa ariko bw’agateganyo impunzi ziva muri Libya.
Benshi nyuma y’igihe bari mu Rwanda, bamwe bashakisha ubuzima bushya, abandi bagafashwa kujya mu bihugu byifuza kubakira i Burayi.

UMUSEKE.RW
