Abanye-Congo bakoreye amateka kuri Portugal

Nyuma y’imyaka 52 ititabira irushanwa ry’Igikombe cy’Isi, ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], aho yagarukiye yakoze amateka yo guhita inganya umukino wa mbere n’ikipe y’Igihugu ya Portugal yo ku Mugabane w’i Burayi.

Umukino wahuje RDC na Portugal, wabaye ku wa gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026 Saa Moya z’ijoro.

Ikipe Portugal yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yinjiye mu mukino neza ndetse ku munota wa gatandatu ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na João Neves ku mupira yari ahawe na Pedro Neto.

Abakinnyi ba Les Léopards ntabwo bigeze bacika intege cyangwa ngo bashyire amaboko mu mufuka kuko bakomeje gusunika kugeza babonye igitego ku munota wa 45+4, cyatsinzwe na Yoane Wissa watsindishije umutwe ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ariko RDC yagisoje igaragaza ibimenyetso by’uko atari agafu k’imvugwarimwe.

No mu gice cya kabiri nta kindi gitego kigeze kiboneka ku mpande zombi uretse icya Portugal cyatsinzwe na João Cancelo ku munota wa 55 ariko abasifuzi bavuga ko habayeho kurarira.

Iminota 90 yaje kurangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1, RDC ikora amateka yo kubona inota nyuma y’imyaka 52 ititabira Igikombe cy’Isi.

Igitego cya Wissa, cyabaye icya mbere kinjijwe mu Gikombe cy’Isi gitsinzwe n’umukinnyi ukina muri Shampiyona y’u Bwongereza ku mukino wa mbere w’iri rushanwa nyuma y’icyari cyatsinzwe na Tim Cahill watsindiye Australia mu 2006.

Ni igitego kandi cya mbere iki gihugu kibashije kwinjiza mu Gikombe cy’Isi mu mateka yacyo.

Igitego cya Yoane Wissa cyatumye RDC ikorera amateka kuri Portugal

UMUSEKE.RW

Share This Article