Ibiganiro byo kuzahura umubano byahuje Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, byavuyemo ko abanyarwanda bafite Pasiporo zisanzwe bazongera guhabwa Visa zibemerera kwinjira muri Afurika y’Epfo mu mezi 12 ari imbere.
Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, bibera i Pretoria.
Umwuka wa politiki hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi ahanini bishingiye ku kuba Afurika y’Epfo ishinjwa guha umwanya n’uruvugiro abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Wongeye kuzamba ubwo ingabo za Afurika y’Epfo zazaga ku bwinshi mu butumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23.
U Rwanda rukagaragaza ko bitari bikwiye kuko inyandiko zabonywe i Goma ‘zavugaga ko izo ngabo zafatanyaga n’iza Congo, Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zari zifite umugambi wo kuzatera u Rwanda mu gihe zanesha AFC/M23.’
Mu biganiro byahuje Minisitiri Nduhungirehe na Ronald Lamola bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko nubwo habaho kudahuza no kutabona ibintu kimwe, umubano hagati y’ibihugu byombi buri gihe ari mwiza kandi wubakiye ku bufatanye n’ubwubahane.
Ati “Afurika y’Epfo n’u Rwanda byikoreye inshingano yo gufatanya birushijeho, kuko hari byinshi bihuza abantu bacu.”
Minisitiri Ronald Lamola avuga ko u Rwanda na Afurika y’Epfo byaciye mu mateka ababaje arimo ivangura n’irondabwoko rya Apartheid ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Ibi biduhuza kandi byubakiye ku myemerere dusangiye yo kunga ubumwe, ubumwe bwa Afurika no gushyira imbere ubunyafurika.”
Yagaragaje ko kandi urugendo rwa Perezida Ramaphosa i Kigali muri 2024 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, rwasize hatewe intambwe nshya mu kongera kubaka icyizere no gukomeza inzira zashyizweho zo kuganira.
Ku rubuga X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yanditse ko bashimishijwe cyane ni ibyavuye mu nama by’umwihariko kongera gutanga Visa ku baturage b’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12 ari imbere no kongera gutangiza Komisiyo Ihuriweho y’Ubutwererane, izaterana mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2027 i Kigali.
Ati “Turashimira cyane Abakuru b’Ibihugu byacu bombi, Nyakubahwa Perezida Cyril Ramaphosa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuba baratangije iki gikorwa kizagirira akamaro abaturage b’ibihugu byacu byombi ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange.”
Afurika y’Epfo kandi yishimiye ko Leta y’u Rwanda yakomoroye ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibizikomokaho, imboga n’imbuto biva muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka umunani bwarahagaritswe kubera indwara ya Kaba (Listeriosis).

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
