Apôtre Gitwaza ntakozwa imigenzo y’abasore “baterera ivi” abakobwa

Apôtre Dr Paul Gitwaza ntakozwa ibyo gutera Ivi

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatangaje ko umuhango abasore bakora baterera ivi abakobwa mu gihe babambika impeta babasaba ko babana ari umuco udakwiriye gukorwa n’Abakirisitu.

Yabitangaje ku wa 22 Nyakanga 2026, mu nyigisho yatanze muri Paruwasi ya Ngoma, mu karere Kicukiro mu gihe iri torero ryateguye amasengesho y’iminsi itatu yo gusenga no kwiyiriza.

Ubusanzwe umuhango wo gutera ivi , umenyerewe ko ukorwa n’umusore uba witegura gushinga urugo , aho asaba umukunzi we ko yamubera umugore.

Apôtre Dr Paul Gitwaza agaruka kuri iki gikorwa yita ko kidakwiriye ku mukirisitu , yavuze ko iyo umukirisitu akoze uwo muhango, hari izindi mbaraga ziba zibiri inyuma ndetse ari nayo mpamvu ingo nyinshi zitakiramba.

Ati “Guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta. Biriya muba mukoze uba ugiye munsi y’imbaraga zindi ni yo mpamvu mubona ingo zitagikomera ubu. Ntugaterere umukobwa ivi na gato.”

Yakomeje ati “ Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani , wemerwa n’abakirisito n’abana b’imana, ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi. Yohana yagiye guterera malayika ivi, malayika aramubuza amubwira ko ari imbata mugenzi ahubwo Imana yonyine ipfukamirwa.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko gutera ivi ari umuco mva mahanga udakwiriye ku Banyarwanda.

Yatanze urugero aho umusirikare muto adashobora gupfukamira umukuriye kandi ari bo bazwiho kugira ikinyabupfura.

Ati “Murabona abasirikare, iyo yubashye umuruta abigenza gute? atera isaluti .Niba umusirikare atabasha gupfukamira afande we ariko akamuterera isaruti, mwe mwabikuye he? Ubundi nibo bubaha kuruta indogobe.Nibo bakagombye gupfakama imbere ya ba fande. Ariko aba yemye, ahagarara mu mwanya mwiza, yarangiza agatera isaluti.”

Yakomeje ati “Uwo mwuka wo gupfukama mwawukuye he?Ba Nyoko na ba so ntibapfukamye barasazanye ariko mwe mwarapfukamye mwarasenye.”

Ariko uwo mukobwa aba asa ate umuntu agiye gupfukamira? [..] uretse n’iby’Imana , hoya sinagupfukamira. Nubwo wambwira ngo ni wowe usigaye ku Isi, nakubwira ngo twembi tuyisigareho.”

Gitwaza asanga abakirisitu badakwiye kwemera imico yose mva mahanga irimo no gutera ivi  kuko ibazanira ibintu bimwe bitari byiza birimo no gusenya ingo.

Umuhango wo gutera ivi ukunze kutavugwaho rumwe

UMUSEKE.RW

Share This Article