Didi Love yakorewe ‘Bridal shower’-AMAFOTO

Didi Love yasezeye urungano

Nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we ndetse bakanatangaza itariki y’ubukwe, Iradukunda Diane uzwi nka Didi Love yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ asezera ku rungano.

Didi Love, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yakorewe ibi birori ku wa 15 Kamena 2026, mu gihe akomeje imyiteguro y’ubukwe bwe na Johnkinsley Nwanko ukomoka muri Nigeria.

Muri ibi birori, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga no mu bushabitsi bagize umwanya wo kuririmbira Didi Love indirimbo zamukoze ku mutima kugeza aho asuka amarira.

Didi Love na Johnkinsley Nwanko, umuherwe ukomoka muri Leta ya Anambra muri Nigeria, bamaze gusezerana imbere y’amategeko.
Biteganyijwe ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Garden Park mu Mujyi wa Kigali ku i Rebero ku wa 28 Kamena 2026.

Ni mu gihe gusezerana imbere y’Imana na byo bizabera aho i Rebero, nyuma yaho abatumiwe bakazakirirwa aho.

Johnkinsley Nwanko yakunze kugaragariza Didi Love urukundo amuha impano zitandukanye, na we akamwereka ko ari umugabo w’inzozi ze.

Didi Love ni umwe mu bakobwa b’ikimero gitangaje, akaba yarigeze kuvugwa mu rukundo na Kwizera Olivier, ukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports.

Umugabo wa Didi Love yamutunguye muri ibi birori
Abakobwa b’ibizungerezi bari babukereye

Didi Love mu byishimo bidasanzwe
Dj Brianne ni uku yaserutse


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Share This Article