Dj Sonia aratabaza Perezida wa Repubulika – Itoteza ngo rishobora gutuma ahunga

DJ Sonia yatabaje inzego ku karengane akorerwa

Umunyarwandakazi Kayitesi Sonia uzwi nka Dj Sonia mu kazi ko kuvanga imiziki, yatangaje ko yakorewe ihohoterwa ariko atarabona ubutabera mu myaka amaze aregera RIB.

Ni amagambo yashyize ku mbuga nkoranyamba ze zirimo na X yahoze ari twitter, atabaza inzego zitandukanye ngo zimurenganure.

Mu butumwa  yashyize ku rubuga rwa X, agaragaza ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera riko atarabuhabwa.

Ku mbuga nkoranyambaga hari inkuru yavugaga ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki.

Iyo nkuru yavugaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba bombi ngo bayikoreyemo imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’iminota 40 irenga, ndetse ko nta n’umukobwa wari wemerewe gukoresha ubwo bwiherero.

Ni ibintu yamaganye avuga ko ari ikinyoma cyahimbwe n’abashaka kumugirira nabi.

Ati “Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera. Birahagije rwose!”

Uyu mukobwa mu butumwa burerebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko kuva muri Nyakanga 2023, yatanze ikirego ku ihohoterwa yakorerwaga ariko na n’ubu atararenganurwa.

Ati “Natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko k’abantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye, bagamije kunyangisha abantu.”

Akomeza agira ati ”Mu bihe bitandukanye narahamagajwe nakirwa n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ntanga inyandiko ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza.”

DJ Sonia avuga ko usibye gutabaza inzego z’ubutabera, yanagaragarije akarengane ke Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah.

Ati “Kuri iyi nshuro byari bigeze aho batangira kunteranya n’abakoresha bange ndetse no kwinjirira umuryango wange. Nasabaga ubufasha Minisitiri kuko abamparabika babarizwa muri Minisiteri ayoboye, Minisitiri  yambwiye ko ntacyo yamfasha ahubwo nkwiriye gusubira muri RIB.”

Avuga ko yasubiye mu bugenzacyaha ariko kumwe n’umunyamategeko we Me Ibambe Jean Paul .

Ati “RIB yongeye kwakira ikirego cyange tariki ya 26 Nyakanga 2025. Ndongera nkoreshwa iyandiko,  nsubiramo ibiri mu kirego cya mbere, tunagaragaza ko itotezwa n’iharabika nkorerwa rikomeje ku mbuga nkoranyambaga kandi riri gufata indi ntera.”

DJ Sonia  yakomeje ati “ Kuri iyi nshuro banshinjaga indwara zidakira, batangira no guhimba inyandiko,bakazinyitirira barangiza bakazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.”

Nkaho bidahagije, bakantumaho abantu bigamba ko bazanyumvisha, bamwe bakansaba amafaranga ngo bahagarike kunsebya cyangwa ngo bakore agatsiko nanjye ko kundwanirira ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu akomeza agaragaza ko yongeye gutabaza RIB ariko akaba atarahabwa ubutabera ngo kuko yari yasabye kubonana n’umukuru w’uru rwego ariko akabwirwa ko yabanza kubisaba.

Ati “Ubuse nicare ntuze ntegereze igihe iyo ‘appointment’ izabonekera? Cyane ko noneho natangiye no koherezwa amajwi bambwira ko ninongera kujya mu kazi nzagirirwa nabi? Mpunge se? Cyangwa ntabaze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ?Nkore iki ngo mbone ubutabera?”

Ntacyo Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwari bwatangaza kuri ubu butumwa.

Gusa mu bihe bitandukanye RIB yakunze gusaba abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha neza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, aheruka gutangaza ko abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga babiryozwa.

Ati “Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze.”

RIB isaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro birinda gukora ibyaha.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Dj Sonia yemereye UMUSEKE ko ari we wanditse ubu butumwa buri kuri X ye.

Ati “Ibi bintu nta kindi nshaka kubivugaho, uko mwabibonye ni kuriya bimeze.”

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ariko ntibyadushobokera.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *