Abanyarwanda babona gufata inguzanyo muri Banki nk’isoko y’ubukire

Abanyarwanda bangana na 98% bagaraje ko bifuza kubona serivisi z’imari cyane kubona inguzanyo kuko bayifata nk’isoko y’iterambere.

Ni ibikubiye muri raporo yakozwe n’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari ’TransUnion’ yashyizwe hanze kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nyakanga 2026.

Iyi raporo ikorwa hagendewe ku byo  abakiriya batekereza ku bijyanye n’ubukungu ndetse n’ikoreshwa rya serivisi z’imari,ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi z’imari.

Iyi raporo, igaragaza ko 56% by’abajijwe,bavuga ko bifuza gufata inguzanyo mu mabanki n’ibindi bigo by’imari. Gusa  42% nibo batekereza y’uko bafite ubushobozi bwo kuba bagera kuri serivisi z’imari zitangwa mu gihugu.

Iyi raporo igaragaza ko  abanyarwanda bangana na 49% batekereza ko basabye inguzanyo muri banki batayihabwa.

Umuyobozi Mukuru w’ n’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari ’TransUnion’,mu Rwanda,Mutabazi Didier, avuga ko gutangaza iyi raporo bifasha ibigo by’imari kongera imikorere mu kugeza ku baturage serivisi.

Yagize ati “Hari  icyo bivuze nk’iyi mibare, hari imbaraga zikomeza gushyirwa mu gutuma serivisi z’imari zigera kuri benshi mu gihugu ndetse zirushaho guhendukira abaturage kugira ngo babashe kuzigeraho.Turifuza kureba icyo twakora , imishinga ishyirwa mu bikorwa mu gutuma habaho impinduka nziza kwiyongera kw’imibare kw’’abakoresha serivisi z’imari mu Rwanda bikiyongera.”

Mutabazi avuga ko kuba hari abaturage bakigorwa no kugera kuri serivisi z’imari ari uko igiciro cyo kubona inguzanyo muri banki hamwe kikiri hejuru.

Ati “Nkuko tubibona muri raporo, abaturage batubwira ko serivisi z’imari ku nguzanyo igiciro cyazo kikiri hejuru. Hari imbaraga zigomba gushyirwa mu kureba uburyo igiciro cya serivisi z’imari cyakorohera abazigeraho, hashingiwe ku byifuzo by’abakiriya.”

Yongeraho ko hagomba kongerwa serivisi z’imari ku baturage bari hirya no hino mu gihugu.

Mu bindi iyi raporo igaragaza, ni uko mu ikoreshwa rya serivisi z’imari ni uko abangana na 50% babajijwe, batekereza ko badashobora kwishyura inguzanyo neza.

Abangana na 38% bo bavuga ko bakwishyura mu byiciro. Ni mu gihe abangana na 37% bo batekereza bakoresha amafaranga bizigamiye aho gufata inguzanyo.

Abandi bangana na 33% batekereza ko batafata inguzanyo ahubwo bahitamo kuguza inshuti zabo cyangwa imiryango ndetse n’ubundi buryo.

Lee Naik ni umuobozi Mukuru wa TransUnion ku rwego rwa Afurika
Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane inagaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka
Bamwe mu bayobozi ba TransUnion ku rwego  rw’u Rwanda na  Afurika 
Umuyobozi Mukuru w’ n’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari ’TransUnion’,mu Rwanda,Mutabazi Didier

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *