Abakandida babiri gusa ni bo bemerewe guhatanira kuyobora FERWACY

Abakandida babiri, Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda 2026 na Nosisi Gahitsi Toussaint Paul wigeze kuba Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda [FERWACY], ni bo bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe mu matora ateganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2026.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2026 ni bwo FERWACY yatangaje urutonde rw’abakandida bifuza kuzabora iri Shyirahamwe n’abandi bazayobora za Komisiyo zitandukanye.

Ni urutonde rugaagaraho babiri biyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe. Aba ni Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda 2026 na Nosisi Gahitsi Toussaint Paul wigeze kuba Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda [FERWACY].

Nosisi yatanzwe na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana mu gihe Nkurayija yatanzwe na Bugesera Cycling Team.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, naho hari babiri biyamamaje. Abo ni Makuza Clèment watanzwe na Les Amis Sportifs na Mpatswenumugabo Jean Bosco watanzwe na CCA.

Ku mwanya wa Visi wa Kabiri, hiyamamaje babiri. Ni Niyonzima Gildas watanzwe na Nyabihu Cycling Team na Umuhoza Ange Belyse watanzwe na Kayonza Young Stars Cycling Team.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, hiyamamaje Ruyonza Arlette watanzwe na Benediction Cycling Club. Ni nawe usanzwe kuri uyu mwanya.

Abajyanama bane barimo Nsengumuremyi Florent wavuye muri KCC, Mupenzi Christophe Rène wavuye muri Karongi Vision Sport Center, Karambizi Rabbin Hamim wavuye muri Cine Elmay Club, Ntembe Jean Bosco wavuye muri Fly Cycling Club na Nsengiyumva Jean Claude wavuye muri CCA, ni bo bifuza kuba abajyanama b’iri Shyirahamwe.

Ku mwanya w’umugenzuzi, hiyamamaje Bizimana Albert watanzwe na Muhazi Cycling Generation mu gihe ku mwanya w’umubitsi nta mukandida wigeze wiyamamaza.

Ni urutonde rutariho Ndayishimiye Samson wari uyoboye FERWACY kuva mu Gushyingo 2023.

Biteganyijwe ko urutonde rwa burundu, ruzatangwa tariki ya 23 Gicurasi mu gihe amatora azaba ku wa 31 Gicurasi 2026.

Nosisi Gahitsi Toussaint Paul wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, ari kwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda 2026, arifuza kuyobora FERWACY
Urutonde rw’abiyamamariza kuyobora FERWACY

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *