Kigali – Polisi yangije ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe

Ibirimo ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 60 byangijwe

Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, ifatanyije n’inzego zitandukanye ndetse  n’abaturage, bangije ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe bifite agaciro ka miliyoni 61.701 Frw.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 20 Gicurasi, kibera mu Murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, ahasanzwe hajyanwa imyanda ikusanywa mu mujyi wa Kigali.

Bimwe mu biyobyabwenge byamenwe harimo urumogi ibiro 352, Kanyanga Litiro 1203, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge z’amoko atandukanye, ibiribwa, ibinyobwa bitandukanye, amavuta atukuza azwi nka Mukorogo, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko ibiyobwange n’ibindi bicuruzwa bitemewe byangijwe byari bibitse mu masitasiyo ya Polisi atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.

CIP Gahonzire yatangaje ko byafashwe mu bihe bitandukanye, bifatirwa mu Mirenge yo mu mujyi wa Kigali, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yongeraho ko abafashwe, bamaze gukorerwa dosiye zishyikirizwa ubutabera. Yashimiye abatanze amakuru kugira ngo ibi bifatwe.

Ati “Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru ibiyobyabwe ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe bigafatwa bitarakwirakwira mu baturage ngo bibagireho ingaruka, ikanibutsa abaturage gukomeza kuyatanga  ku bantu bazwi ko bacuruza ibintu bitemewe.”

Yakomeje ati “Polisi kandi irihanangiriza abaturage bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe kubireka bagashaka ibindi bakora byabagirira akamaro, iranabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda harimo n’igifungo cy’igihe kirekire.”

Inzoga zitujuje ubuziranenge ziri mu byangijwe
Hangijwe za Lkeri ( liquor) zitandukanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *