Inkunga America yahaga urwego rw’Ubuzima ku Isi kuba yaragabanutse “ngo byahaye urwaho Ebola”

Ebola ni indwara mbi ikunze kwibasira DRC. Ifoto: STAT News

Itsinda ritanga ubutabazi ry’Abanyamerika ryitwa International Rescue Committee rivuga ko kuba ubutegetsi bwa Donald Trump bwaragabanyije amafaranga Amerika yahaga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) byakomye mu nkokora ibikorwa byo kugenzura ikwirakwira rya Ebola bituma igera henshi muri Congo.

International Rescue Committee kuri uyu wa Kabiri yavuze ko igabanywa ry’inkunga bikozwe n’ubutegetsi bwa Trump “ririmo guteza ubwiyongere bwihuse” bw’icyorezo kuko amafaranga yari bukoreshwe n’abakozi bari basanzwe mu gace iki cyorezo cyaturutsemo yabuze bigira ingaruka ku buryo bwo kugikumira icyorezo hakiri kare.

Komite Mpuzamahanga y’Ubutabazi yavuze ko nyuma y’igabanywa ry’inkunga yatangwaga na Amerika muri Werurwe 2025, byabaye ngombwa ko na yo igabanya ibikorwa byayo by’ubuzima mu kwitegura ibyorezo, bituma abakozi b’iriya komite bava mu turere dutanu bajya gukora muri tubiri gusa two mu Ntara ya Ituri, iri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho icyorezo cyatangiriye.

Heather Reoch Kerr, uyobora IRC muri Congo, yavuze ati: “Igabanywa ry’inkunga ryasize aka karere kari mu kaga gakomeye. Ubwiyongere bukabije bw’abanduye bwagaragaye mu minsi mike ishize bugaragaza ko uburyo bwo gukurikirana  iki cyorezo bwatinze bituma ubwandu bugera kure ndetse biragaragara ko cyaba cyaratangiye gukwirakwira kera.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku wa Kabiri yavugiye  mu nama yahuje abayobozi b’ubuzima n’abadipolomate ku cyicaro cy’uyu muryango i Geneva ko na we ahangayikishijwe n’umuvuduko” w’iki cyorezo cya Ebola, ariko ntiyashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba nyirabayazana.

Tommy Pigott, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yavuze mu itangazo bohererejwe kuri ‘email’ ko “atari ukuri kuvuga ko ivugururwa rya USAID ryagize ingaruka mbi ku bushobozi bwo guhangana na Ebola.”

Yavuze ko kwimurira ibikorwa by’ubuzima mpuzamahanga by’icyo kigo muri Global Health Security Bureau ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bituma ibikorwa bya Leta ya Amerika byo kurwanya Ebola “birushaho guhuzwa kandi bikagenda neza.”

Yongeyeho ati: “Inkunga n’ubufasha byo kurwanya Ebola biracyakomeje binyuze mu mikoranire n’inshuti n’abafatanyabikorwa bacu.”

Ku wa Kabiri kandi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko izatanga inkunga yo gushyiraho amavuriro agera kuri 50 yo kuvura Ebola muri Congo na Uganda.

Iyo minisiteri yavuze ko ayo mavuriro azafasha mu gusuzuma abantu, kubatandukanya no kubashyira mu kato mu buryo bwihuse.

Itangazo ryayo rigira riti: “Iyi nkunga nshya yatangajwe mu minsi ya mbere y’icyorezo igomba gutanga ubutumwa busobanutse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ubushake budashidikanywaho bwo gutuma iki gikorwa cyo kurwanya Ebola gihabwa ibikenewe byose kandi kigakorwa vuba.”

Perezida Donald Trump yakuye Amerika muri WHO muri Mutarama, 2025, bityo ahagarika gutanga amafaranga ya Amerika yari agize hafi 20% by’ingengo y’imari ya WHO.

Trump yavuze ko yabikoze kuko WHO yananiwe guhangana neza n’icyorezo cya Covid-19 ku rwego rw’isi, ibintu WHO yahakanye.

WHO yatangaje mu mpera z’icyumweru ko icyorezo cya Ebola ari “ikibazo cy’ubuzima rusange mpuzamahanga.”

Umubare w’abishwe na Ebola wazamutseho 30% mu munsi umwe, uva ku bantu 100 ugera kuri 130, kandi ubu hari abantu barenga 500 bakekwaho kuyandura, nk’uko Tedros yabitangaje.

Ubwoko budasanzwe bwa Ebola bwitwa Bundibugyo, butarabonwa urukingo cyangwa umuti wabwo, ni bwo bwateye iki cyorezo.

Kuva mu myaka ya 1970, muri Afurika habaye ibyorezo bya Ebola birenga 30, ariko bibiri gusa ni byo byigeze guterwa niyo virusi yitwa  Bundibugyo.

Ebola yishe abantu benshi muri Afurika ni iyateye hagati ya 2014 na 2016 yibasiye Uburasirazuba bwa Afurika ihitana abantu 11,000.

Yahawe izina rya Zaire.

Ubwoko bukomeye bwishe abantu ni ubwa Zaire, ubwa Sudani n’uburiho muri iki gihe bwiswe Bundibugyo kuko bwadutse mu gace kitwa gutyo hakora kuri DRC no kuri Uganda.

Ikigo International Rescue Committee kivuga ko mbere ya 2025, Amerika yateraga inkunga ibikorwa by’ubuzima no kwitegura ibyorezo byakorwaga n’uyu muryango mu Burasirazuba bwa DRC.

Ibyo byarimo ahashyirwa imyanda, aho gusuzumira abarwayi, aho gukarabira intoki, ubwogero n’ubwiherero by’ingenzi mu guhangana n’indwara zanduza.

Aho amafaranga yayo agabanukiye, ubwandu bushobora kwiyongera ku kigero cyo hejuru cyane cyane ko umubare w’abandura ugargara mu bice by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro birangwamo umutekano muke kandi bigoranye ko abaganga n’abatabazi babigeramo ngo bakurikirane iby’iki kibazo.

Muri ibyo bice, hari ibigo byinshi nderabuzima bidafite ibikoresho bihagije byo kwirinda, ntihagire ubushobozi bwo gukurikirana ikwirakwira rya virusi cyangwa ubufasha bukenewe bwo guhangana na yo kubera “imyaka myinshi y’ishoramari rito ndetse n’igabanuka rifatika ry’amafaranga yafashaga mu kwita ku bugarijwe n’icyorezo icyo ari cyo cyose.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *