Abanyarwanda barenga 60 bagiye gukora umutambagiro mutagatifu

Abasilamu b’Abanyarwanda 62 ndetse bahagurukiye mu Rwanda, berekeje mu mutambagiro mutagatifu bakorera mu gihugu cya Arabie Saoudité aho bakora ibikorwa bibegereza Imana cyane ndetse bakahava bitwa aba Hadji n’aba Hadajati.

Aba bose uko ari 62 barimo abagore 28 n’abagabo 34, mbere yo guhagaruka nk’uko bisanzwe babanje guhabwa impanuro na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa n’abandi bamenyi b’idini ya Islamu.

Umuhango wo kubasezeraho no kubaha izi mpanuro, wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026 ubera mu Kigo Ndagamuco cyo kwa Kadafi i Nyamirambo.

Mu butumwa bwa Mufti w’u Rwanda, yaburiye Abasilamu bitegura mu mutambagiro mutagatifu, kwirinda ababashuka bababeshya ko babafasha kubona amatike y’ingendo ahendutse nyamara ari ibinyoma, bikarangira ahubwo babateje ibibazo bikomeye.

Saa Yine z’ijoro, aba bagiye i Mecca ni bwo bahagurutse ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe, berekeza muri Arabie Saoudité aho bajyanye n’indege ya RwandAir.

Uru rugendo rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera mu Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo no kubahiriza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Abagore 28 ni bo berekeje i Mecca gukora umutambagiro mutagatifu
Abagabo ni 34
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa yasabye abajya i Mecca kwirinda abampamyi babayobya
Ni umuhango warimo abamenyi b’idini ya Islam benshi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *