Ibiciro bya Peteroli byagabanutse hamwe na hamwe ku Isi

Ibiciro bya peteroli byagabanutse cyane mu gihe amasoko y’imigabane muri Aziya yazamutse bitewe n’icyizere cy’amasezerano ashobora guhagarika intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran.

Ku wa Gatandatu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko amasezerano na Tehran “yamaze kuganirwaho ku rugero runini” kandi ko ibisobanuro birambuye ku rwego agezeho bizatangazwa vuba.

Ariko ku munsi wakurikiyeho, yasabye itsinda rye riri mu mishyikirano kutihutira kugera ku masezerano kuko bisaba kubigendamo gahoro gahoro.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere muri Aziya, igipimo mpuzamahanga cya peteroli itayunguruye cyari cyagabanutseho 5.5%, kigera ku $97.90 ku kagunguru naho peteroli icuruzwa muri Amerika igabanukaho 5.8%, igera ku $90.99.

Trump yari yavuze mbere ko ayo masezerano azanashyiramo ibyo kongera gufungura inzira y’ubwikorezi mu muhora wa Hormuz ariko ntiyasobanuye byinshi kuri byo.

Iyo nzira nto y’amazi inyuramo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gazi iyunguruye bikoreshwa ku isi yose, yari yarafunzwe kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare, 2026.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko Isoko ry’imigabane rya Nikkei 225 mu Buyapani ryazamutse rigera ku 65,000 ku nshuro ya mbere nyuma yo kuzamukaho 3%, kubera icyizere ko iyo nzira y’amazi izafungurwa vuba.

U Buyapani kimwe na Korea y’Epfo byibasiwe cyane n’iyi ntambara kuko bishingira cyane ku ngufu zituruka mu bihugu byo mu kigobe cya Perse.

Ku wa Mbere, amasoko y’ingufu n’imari yo mu Bwongereza no muri Amerika yari afunze kubera impera z’Icyumweru.

Trump yavuze ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu ko yagiranye “ikiganiro cyiza cyane” n’abayobozi ba Arabia Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar n’abandi ku masezerano ajyanye n’amahoro.

Yaranditse ati: “Amasezerano yamaze kuganirwaho ku rugero runini, hasigaye gusa kuyanoza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika ya Kisilamu ya Iran ndetse n’ibindi bihugu birebwa n’ayo masezerano.”

Yakomeje avuga ko ibisobanuro bya nyuma bikiri kuganirwaho kandi bizatangazwa mu gihe cya vuba.

Trump yavuze kandi ko yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu ku wa Gatandatu, kandi ko “cyagenze neza cyane”.

Perezida wa Amerika ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku masezerano, ariko yakomeje gushimangira ko ayo masezerano azabuza Iran “burundu” kubona intwaro za kirimbuzi.

Kuri iki Cyumweru, yanditse ku rubuga Truth Social ati: “Impande zombi zigomba gufata igihe gihagije no gukora ibintu neza. Nta makosa agomba kubaho!”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baqaei, yari yabwiye televiziyo ya Leta ko mu cyumweru gishize Amerika na Iran byari byaratangiye kwegerana mu bitekerezo byashyirwa muri ayo masezerano, ariko yihanangiriza ko ibyo bitavuze ko hari ubwumvikane bwamaze kugerwaho ku bibazo bikomeye.

Yanashinje Abanyamerika gukoresha “amagambo avuguruzanya”.

Amasoko y’ingufu ku isi amaze igihe agaragaza ihindagurika rikomeye ry’ibiciro kuva muri Werurwe, nyuma y’uko Iran iteye ubwoba bwo kugaba ibitero ku bwato bwagerageza gukoresha wa muhora mu rwego rwo kwihorera ku bitero bya Amerika na Isiraheli.

Nubwo ibiciro bya peteroli byagabanutse cyane uyu munsi, biracyari hejuru cyane ugereranyije n’uko byari mbere y’intambara.

Mbere y’uko intambara itangira, akagunguru ka lisansi itayunguruye kaguraga $70.

Tehran yanagabye ibitero kuri Israel no ku bihugu bifatanya na Amerika byo mu kigobe cya Perse, birimo Arabia Saoudite, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Agahenge kemeranyijweho mu ntangiriro za Mata, kuva icyo gihe Washington na Tehran batangiye ibiganiro bigamije amasezerano y’amahoro arambye.

Saul Kavonic uyobora ubushakashatsi ku ngufu muri MST Financial, yavuze ati: “Ubu noneho hari icyizere gitangiye kugaragara ku mpera z’iki kibazo, kandi bishobora gutuma ibiciro bya peteroli bigabanuka mu gihe cya vuba.”

Ariko yongeyeho ko: “Ndetse no mu buryo bwiza bushoboka, amasoko ya peteroli azakomeza kuba mu bihe bikomeye kugeza nibura mu 2027, kubera igihe bizasaba kugira ngo ibikorwa byo gutwara peteroli bisubire ku murongo mu muhora wa Hormuz, gusana ibikorwa remezo byangiritse no kongera kubaka ububiko bwa peteroli bwagabanutse cyane kuva intambara yatangira.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *