Urwego rushinzwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko buri musifuzi uzajya asifura umukino azajya ahabwa ibihumbi 30 Frw yiyongera ku yo basanzwe bahabwa.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ni bwo Rwanda Premier League ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje aya makuru.
Yemeje ko buri musifuzi uzajya asifura umukino wa Shampiyona guhera muri 2026-27, azajya ahabwa ibihumbi 30 Frw yiswe inyunganizi.
Aya araza yiyongera ku bihumbi 100 Frw FERWAFA yemereye umusifuzi uzajya asifura umukino muri Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.
Bivuze ko umusifuzi wasifura imikino yose ya Shampiyona uko ari 36, yazabona Miliyoni 1.80 Frw.

UMUSEKE.RW
