Ubuhamya bwa Munderere na Umuhoza bahinduriwe ubuzima n’imyuga yitwaga iy’abagabo

Munderere Marie Grace amaze gushinga Kampani ikora ububaji abicyesha gutinyuka akinjira muri uyu mwuga

Muhanga: Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga barashishikariza bagenzi babo guhindura imyumvire bakareka kwirirwa bategereje gutungwa cyangwa gufashwa n’abandi, ahubwo bagatinyuka gukora imirimo yose yabateza imbere, kuko kuri ubu nta mwuga ukigenewe igitsina runaka.

Mu myaka yashize, hari imyemerere yavugaga ko hari imirimo yagenewe abagabo indi igenewe abagore, ibi byatumaga umugore wageragezaga gukora imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo asekwa cyangwa agahabwa amazina amutesha agaciro. Ariko uko igihugu cyagiye gishyira imbere uburinganire n’amahirwe angana, by’umwihariko binyuze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abagore batangiye kwinjira muri iyo mirimo, nubwo hakiri urugendo rwo guhindura imyumvire ya bamwe.

Umwe muri abo bagore ni Munderere Marie Grace, ukorera umwuga wo kubaza mu Gakiriro ka Muhanga, avuga ko yatangiye uwo mwuga mu mwaka wa 2021 awufitemo ubwoba kuko yawubonaga nk’uw’abagabo, ariko aza gusanga ubushake n’ubwitange biruta imyumvire.

Yagize ati: “Natangiye numva ntabishobora, ariko kubera ko nabikundaga nshaka amahugurwa. Umugabo wanjye wari umubaji yaranshyigikiye aranyigisha, ngeze aha mu gakiriro abagabo na bo ntabampeje, ahubwo baranyakiriye baranyereka, none ubu maze gushinga ikigo gitanga akazi ku bandi.”

Nubwo yize icungamutungo muri kaminuza, Munderere yahisemo gukoresha ubumenyi yakuye mu mashuri acunga ibikorwa bye by’ububaji, avuga ko ari umwuga wamuhinduriye ubuzima.

Ati: “Ni wo utunga urugo, mfatanya n’umugabo kwishyurira abana amashuri, nkizigama kandi nkishyura n’imisoro. Intego yanjye ni uko mu myaka itanu nzaba mfite ikigo kinini cyigisha ububaji kandi gitegura abakozi b’umwuga, kugeza ubu mfite imashini enye n’abakozi mpemba buri kwezi kandi mbishyurira ubwishingizi, nanjye nkigenera umushahara wa buri kwezi utari munsi y´ibihumbi 400Frw.”

Umuhoza Françoise, amaze imyaka hafi 30 akora umwuga wo gusudira, avuga ko yawutangiye nyuma yo kuwigishwa n’umugabo we wari waravuye mu gisirikare agahitamo gukomereza mu gusudira.

Ati: “Twabanje kugira ubuzima bugoye kuko hakoraga umugabo wenyine, nyuma rero namusabye kunyigisha gusudira ntiyabyanga, ni umwuga natangiye mu 1996, none ubu basigaye banyita ‘Mama Gakiriro’ kubera ukuntu nkora nkiteza imbere.”

Uyu mugore w’imyaka 53 y’amavuko avuga ko atigeze acika intege nubwo iminsi ya mbere yamugoye.

Ati : “Ku munsi wa mbere sudire yarandiye, amaso aratonyoka, ariko ntabwo byanciye intege, nakomeje gukora kugeza ubwo mbaye umwe mu basudira bazwi hano. Ubu nsigaye nigisha n’abashaka kwiga, ndetse hari n’abagabo baza kungisha inama muri aka kazi.”

Aba bagore bavuga ko ubukungu bw’umuryango budashobora kuzamuka igihe umwe gusa ari we ukora, ari na yo mpamvu basaba bagenzi babo kwitinyuka bakinjira mu mirimo yose ishobora kubateza imbere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marceline, avuga ko abagore bageze ku ntambwe ishimishije bitewe n’amahirwe angana igihugu cyabahaye.

Yagize ati: “Iyo turebye aho umugore wo mu karere ka  Muhanga ageze nyuma y’imyaka 32 tubona intambwe ishimishije. Twavuye ku myumvire yavugaga ko hari ibyo umugabo ashoboye umugore adashobora, ubu umugore yahawe ijambo kandi natwe twaritinyutse, dukura amaboko mu mifuka turakora.”

Akomeza avuga ko nubwo hari intambwe yatewe, hakiri abagore bagifite ubwoba bwo kwinjira mu myuga imwe n’imwe, bityo ubukangurambaga bukaba bukomeza kugira ngo bose bumve ko nta murimo ukigenewe igitsina runaka.

Imibare y’Akarere ka Muhanga igaragaza ko abagore bakomeje kwinjira mu myuga yahoze ifatwa nk’iy’abagabo, aho kugeza ubu harimo abagore batanu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, koperative y’abagore ikora ububazi bw’inka, abagore batatu batwara abantu n’ibintu kuri moto, bane basudira, batatu bakora ubunyonzi, batandatu bakora ubwubatsi, batatu bakora ububaji ndetse na barindwi badoda inkweto.

Iyi mibare igaragaza ko abagore bo mu Karere ka Muhanga bakomeje kwiyubakira ubushobozi no kwagura amahirwe y’ubukungu, baca burundu imyumvire ivuga ko hari imirimo yagenewe abagabo gusa.

Abatanze ubuhamya basanga kwitinyuka no gukoresha amahirwe ahari ari byo byafasha abagore benshi kuva mu bukene no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange.

Umuhoza Francoise avuga ko yatangiye gusudira bimugoye none byamuhinduriye ubuzima

Inkuru dukesha Eric Habimana /i Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *