Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Amb. Gatete Claver, baganira ku iterambere ry’u Rwanda n’intego z’iterambere rirambye.
Ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro ku wa 28 Kanama 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje kuri X ko Perezida Kagame na Amb. Gatete baganiriye ku “rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’intego z’iterambere rirambye ry’igihugu.”
U Rwanda na UNECA bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubukungu, birimo imishinga ijyanye no kongera agaciro ku mutungo kamere n’amabuye y’agaciro.
Mu 2024, Amb. Gatete yavuze ko UNECA yiteguye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere umushinga wa Gako Beef, ugamije gutunganya inyama zikenerwa ku isoko ry’u Rwanda ndetse no koherezwa hanze.
UNECA kandi yiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, uteganya guteza imbere ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari ibihumbi 16.
Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubwikorezi, u Rwanda na UNECA bagiye baganira no ku buryo bwo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka, harimo umushinga wa ‘Akagera Navigation’ wo gukoresha inzira y’amazi mu gutwara ibicuruzwa bikagera mu gice cya Kagitumba.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
