Nyamagabe: Batangiye barwanya imirire mibi, ubu bashora imari mu bihumyo

Bamwe mu babyeyi bavuga ko Umushinga SAIP wabahaye Inkoko zitera amagi, ibijumba by'umuhondo n'imigina y'ibihumyo

Itsinda ry’abantu 47 bahinga imigina y’ibihumyo rigeze mu rwego rwa Koperative, abaririmo bavuga ko batangiye barwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5, ubu barahinga bagasagurira amasoko.

Iri tsinda ry’abantu 47 riherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gitega Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe.

Perezida wa Koperative COIKWI, Manishimwe Martha avuga ko batangiye bahinga ibishyimbo, ibigori n’imboga, maze haza Umushinga SAIP II ubaha imigina y’ibihumyo kugira ngo barwanye imirire mibi, ubaha amahugurwa, ububakira n’iziko (Four) ryo gukoreramo iyo migina.

Manishimwe avuga ko amafaranga bakuye mu buhinzi bw’ibishyimbo, ibigori n’imboga ari yo bakusanyije batangira gukora imigina.

Ati: “Buri munyamuryango yatangaga Frw 100,000. Twafashe ya migina y’ibihumyo tuyijyana kuri SAIP dukuramo inyungu ya  miliyoni 2Frw.”

Manishimwe avuga ko kurwanya imirire mibi babishishikariza buri munyamuryango, kubera ko buri wese hari ibihumyo atahana iwe mu rugo akajya kubitegurira abo mu rugo rwe.

Yongeyeho ati: “Umugina umwe wera inshuro umunani mu kwezi. Intego yacu ni ukwiteza imbere no gukomeza kurwanya imirire mibi.”

Manishimwe avuga ko ibi bikorwa byo kugabanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5, n’ubucuruzi bw’imigina y’ibihumyo bazabikomeza no mu gihe umushinga wa SAIP II uzaba uhagaritse ibikorwa byawo.

Umushinga wo gukora imigina y’ibihumyo bawutangiye bagamije kurwanya imirire mibi, ubu bageze ku rwego rwo kuyishoramo Imari

Mukantagara Jenifer ufite irerero mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Karama, Umurenge wa Cyanika avuga ko abana 25 bari mu irerero ari abagenerwabikorwa b’umushinga SAIP kuko ari wo wahaye ababyeyi babo inkoko, imigozi y’ibijumba by’imihondo bikungahaye ku ntungamubiri ndetse n’imigina y’ibihumyo.

Ati: “SAIP yarakoze kuko abana barererwa aha nta n’umwe ufite imirire mibi, kuko tubashyira ku munzani tukamenya uko ibiro byabo bigenda byiyongera kuko bahabwa indyo yuzuye mu irerero, no mu ngo z’ababyeyi babo.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Uwamariya Agnès avuga ko umushinga SAIP II n’abandi bafatanyabikorwa bagabanyije ikibazo cy’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 kuko imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize igwingira muri aka Karere ryari kuri 33.6%.

Ati: “Umushinga SAIP II n’abandi bafatanyabikorwa badufashije kugabanya igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 ku kigero gishimishije kuko abafite igwingira ari abana 29.4%.”

Uwamariya yashimye uruhare ry’umushinga SAIP II mu guhangana n’igwingira, kuko hari ababyeyi yigishije guhinga imigina y’ibihumyo, ibijumba by’umuhondo n’inkoko zitera amagi.

Uwamariya yongeraho ko ubu ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Nyamagabe, byiyemeje kujya bihinga imigina y’ibihumyo mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Umukozi Ushinzwe imirire mu mushinga SAIP Imanimurinde Evode yabwiye UMUSEKE ko mu myaka itatu, SAIP imaze gushora Ingengo y’imali ya miliyari 2 y’amafaranga y’u Rwanda mu Karere ka Gisagara, Ngororero na  Nyamagabe.

Imanimurinde akavuga ko uyu mushinga wa SAIP II uzarangiza ibikorwa byawo taliki 31/12/2026.

Ibihumyo babiteguramo indyo yuzuye ibindi bakabibyazamo inyungu y’amafaranga
Itsinda ry’abantu 47 bahinga imigina y’ibihumyo mu Murenge wa Cyanika
Mukantagara Jenifer avuga ko abana 25 bari mu Irerero bahabwa indyo yuzuye
Uwamariya Agnès ni Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe

Share This Article