Hagaragajwe ko hakiri ruswa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka

Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere

Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere, yagaragaje ko serivisi zitangwa na Leta zijyanye n’ubutaka, cyane cyane izo gutanga ibyangombwa byo kubaka, zikigaragaramo ruswa.

Yabivuze ku wa 10 Nyakanga 2026, mu biganiro byabereye i Kigali mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa.

Ibiganiro byibanze ku rugamba rwo kurwanya ruswa no gushimangira ubufatanye mu kwimakaza ubunyangamugayo muri Afurika n’u Rwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twimakaze ubunyangamugayo, dushyigikira ibikorwa byo kurwanya ruswa muri Afurika.”

Umuvunyi Mukuru yavuze ko hakiri aho abaturage basabwa ruswa kugira ngo bahabwe serivisi, mu gihe bamwe mu bakozi batinza dosiye nkana kugira ngo abazisabye bayitange.

Ati: “Usanga avuga ngo dosiye yageze muri sisitemu, akakubwira ati ‘uzagaruke ejo.’ Wagaruka ugasanga ibyagombaga gukorwa bitarakorwa, akongera akakubwira ati ‘uzongere ugaruke’.”

Yavuze ko iyo myitwarire ishobora gutuma abaturage batanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi vuba.

Nirere yavuze ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu kurwanya ruswa, hakiri ibikwiye gukosorwa, cyane cyane mu mitangire ya serivisi.

Yavuze ko ingamba zirimo gukurikirana abaketsweho ruswa, gushishikariza abaturage gutanga amakuru no kongera serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga byagize uruhare mu kugabanya ruswa.

Ati: “Hari serivisi zirenga 1.000 zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi ibyo byagize uruhare mu kugabanya ruswa.”

Yongeyeho ko ubushakashatsi ku ishimirwa rya serivisi za Leta bugaragaza ko hari inzego abaturage bagishimira ku rugero ruri hasi. Mu nzego zimwe, abashimira serivisi bageze kuri 76%, mu gihe ahandi batagera no kuri 50%.

Ku rundi ruhande, yavuze ko Urwego rw’Umutekano ari rwo ruri mu nzego zishimirwa cyane mu mitangire ya serivisi, aho rufite amanota ya 90,2%.

Ubushakashatsi bwa Rwanda Bribery Index (RBI) bwa 2025 bugaragaza ko abikorera ari bo bagaragajweho ruswa ku kigero cyo hejuru, bakurikirwa n’inzego z’ibanze na REG.

Muri ubwo bushakashatsi, abikorera bagaragajweho ruswa ku kigero cya 8%, inzego z’ibanze zigira 4,3%, REG igira 3,7%, Ubushinjacyaha 3,5%, WASAC Group 2,8%, naho RURA ikagira 2,04%.

 

UMUSEKE.RW

Share This Article