Perezida Évariste Ndayishimiye yatangaje ko Leta ayoboye yashyizeho miliyoni 500 z’amafaranga y’u Burundi ku muntu wese uzafata utwika amasoko, ko kandi uzafatwa azashinjwa iterabwoba.
Ndayishimiye yabitangaje ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ubwo yatangiza amahgurwa y’iminsi ibiri y’urubyiruko rw’Imbonerakure rushakimikiye ku Ishyaka CNDD-FDD.
Mu Gitega, bimwe mu byo Ndayishimiye yahavugiye ni inkongi z’umuriro zimaze igihe zibasira amasoko n’inyubako z’ubucuruzi mu Burundi.
Kuva muri Mutarama hahiye amasoko n’inzu z’ubucuruzi zirimo Gallerie Ndayizamba na Le Parisien, zimwe mu nyubako z’ubucuruzi zikomeye mu Mujyi wa Bujumbura, isoko rikuru rya Ngozi n’andi kugera no ku bubiko bw’intwaro bwahiye muri Werurwe 2026, intwaro nyinshi zikangirika.
Perezida w’u Burundi yavuze ko ubu Leta yemeye kujya ihemba miliyoni 500 z’amafaranga y’u Burundi ku muntu wese uzabereka umuntu utwika amasoko.
Ati “Uzamufata [utwika amasoko] tuzamuhemba, ntuzabeshyere umuntu kuko dukora iperereza tukareba ko ari byo.”
Ndayishimiye akomeza agira ati “Ndababwiza ukuri twayateguye neza kuko nihafatwa batanu bateje umuriro bizaba birangiye, abo bazaba ari abakora iterabwoba, kandi murazi igihanishwa abakora iterabwoba.”
Ndayishimiye yabwiye Imbonerakure ko zikwiriye gukora inama zikemeranya ko nta rindi soko rizongera gushya. Ati “Turabafata nta kabuza.”
Nibwo bwa mbere ubuyobozi bw’u Burundi bushyize mu majwi ko haba hari abantu runaka bakwika amasoko amaze iminsi ashya.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
