Rwanda: Kuki umubare w’ababyara babazwe ukomeza kuzamuka ?

Umubare w'ababyeyi babyara babazwe uri kurushaho kuzamuka

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko umubare w’ababyeyi babyara babazwe biyongereye aho bavuye kuri 3% bariho mu 2005 bagera kuri 24% mu 2025.

Ni ibikubiye mu Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bukorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR).

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko  umubyeyi umwe muri bane yabyaye abazwe mu mwaka wa 2025.Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko umubare w’ababyeyi babyara babazwe wagiye wiyongera mu myaka itandukanye.

Kuva mu 2005 , umubare w’ababyara wari uri kuri 3% gusa uyu mubare waje kwikuba inshuro umunani ugera kuri 24% umwaka ushize.

Mu mwaka wa 2010  bikuye gatatu bagera ku 9%, bavuye kuri 3% bariho mu 2005.

Mu mwaka 2014-2015 uyu mubare w’ababyara babazwe wageze ku 14%. Ni mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 uyu mubare wageze kuri 17%, naho mu mwaka wa 2025 ugera kuri 24%.

Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2 ) yihaye intego yo kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ukagera kuri 60 ku bana 100,000 bavutse ari bazima mu mwaka wa 2029, uvuye kuri 105 muri 2024.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko igihe byemejwe na muganga,  kubyara ubazwe byatabara umwana, bikanarinda umubyeyi ingaruka zirimo na fisitura.

Gusa hari bamwe mu babyeyi bisabira kubyara babazwe nk’uburyo bwo kugira ngo badahura n’ububabare bw’ibise no kumara umwanya munini bategereje umwana.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rya Loni rishinzwe ubuzima OMS bugaragaza ko ikigero cy’ababyara babazwe iyo kirenze 10%, ntaho biba bigihuriye no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka.

NISR ivuga ko mu myaka ibiri ishize yabanjrije ubushakashatsi, abana bavutse ari bazima,abangana 64% babyajwe mu buryo bwo kubagwa  bikozwe  n’ababyaza cyangwa abaforomo.

Ni mu gihe abangan ana 33% babyajwe na ba dogiteri. Ni mu gihe 1% yabyajwe n’abafatanya n’abaforomo.

NISR ivuga ko muri rusange mu myaka ibiri ishize yabanjirije ubushakashatsi, abangana 98% by’abana bavutse ari bazima, babyajwe  n’ababifitiye ubumenyi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko  umubare w’ababyaza babifitiye ubumenyi wazamutse, aho wavuye kuri 26% mu 2019, ugera kuri 98% mu mwaka wa 2025.

NISR ivuga ko mu bagore bakimara kubyara babazwe , 82% bahitamo kumara hejuru y’iminsi itatu mu Bitaro babyariyemo.

Ni mu gihe ababyeyi babyara batabazwe, abangana na 73% baguma mu bitaro babyariyemo munsi y’iminsi itatu. Abenshi bangana na 67% bahitamo kumaramo  umunsi umwe cyangwa ibiri, bagahita basezererwa.

Umuyobozi Mukuru muri MINISANTE, ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, Menelas Nkeshimana aheruka kuvuga  ko mu Rwanda ikibazo cy’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara gihangayikishije.

Ashimangira ko intego Leta y’u Rwanda ifite ari uko bagabanya icyo kibazo mu buryo bugaragara .

Ati: “ Ni ikibazo cy’ingutu kimaze imyaka, ariko tugomba kugishakira igisubizo uko byagenda kose. Intego yacu ni uko dushyira ingufu hamwe nibura kugeza mu 2050, twakumira izi mfu kuri 50%.”

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana ku kigero cya 50% mu 2050.

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *