Abana bavukana barohamye muri Nyabarongo

Mu karere ka Ngororero ni mu ibara ritukura cyane

Ngororero: Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngororero buvuga ko hari abana babiri bavukana, barohamye mu Mugezi wa Nyabarongo bagiye gusura mubyara wabo.

Gitifu w’Umurenge wa Ngororero, Barekayo Jean Marie Vianney yabwiye UMUSEKE ko Ndorimana Eric w’Imyaka 15, na murumuna we Mbonimana Flavien w’Imyaka 13 y’amavuko ari bo barohamye.

Bavuye iwabo mu rugo, mu Mudugudu wa Rususa, Akagari ka Nyarubingo, muri uyu Murenge wa Ngororero, bagiye kureba uwo mubyara wabo utuye mu Mudugudu wa Gashinya, Akagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero, hafi n’Umugezi wa Nyabarongo maze babanza kujya koga.

Ati: “Bageze mu mazi abarusha ingufu cyane ko batari bazi koga bararohama bombi.”

Gitifu Barekayo akomeza avuga ko bagenzi babo bahiraga ubwatsi bw’amatungo ku musozi ari bo bahise batabaza abaturage ko Ndorimana Eric na murumuna we barohamye muri Nyabarongo, banamenyesha ubuyobozi buratabara.

Barekayo avuga ko abazi koga bagiye mu mazi babasha kubona umurambo wa Mbonimana Flavien, uwa mukuru we ukaba utaraboneka kugeza ubu.

Uyu Muyobozi w’Umurenge avuga ko bakimara kubona uyu murambo w’umwana umwe, bateranyije abaturage bo muri uwo Mudugudu harimo n’ababyeyi ba ba Nyakwigendera, batanga ubutumwa bw’ihumure.

Avuga ko umuryango wagize ibyago byo kubura abana babiri bavukana, wihangana, akavuga ko bari amaboko akomeye y’ababyeyi ndetse n’igihugu abasaba gukomeza kwihangana.

Gitifu Barekayo avuga ko ababyeyi bakwiriye kwita ku bana kugira ngo badahura n’ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umurambo wa Mbonimana Flavien wahise ujyanwa gushyingurwa hakurikijwe ubusabe bw’ababyeyi b’umwana.

Uruzi rwa nyabarongo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

Share This Article