Bukavu: Abanyeshuri bishwe n’umuriro bashyinguwe

Abanyeshuri 27 baherutse kwicwa n’umuriro mu mujyi wa Bukavu  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyinguwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026.

Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi batuye mu bice by’uwo mujyi uherereye muri Kivu y’Amajyepfo.

Hari kandi abayobozi ba politiki n’abagisirikare mu Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, Umuyobozi wungirije w’iri huriro ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’abandi.

Aba banyeshuri bashyinguwe mu ririmbi rya Ruzizi, aho imva zabo zari zatwikirijwe ibendera rya Congo mu kubaha icyubahiro.

Iyi nkongi yabaye ku wa 10 Nzeri 2026, mu gace ka Chimpunda ikwira mu ngo z’abaturage ndetse igera ku Ishuri Ribanza rya Ujamaa n’Ishuri Ryisumbuye rya Furaha.

Abayobozi ba AFC/M23 bayobora ako gace bemeje ko hapfuye abantu 27 biganjemo abanyeshuri  ndetse hangirika inzu zikabakaba 500.

Nyuma hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu cyo kubazirikana. Icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana.

Abayobozi muri AFC/M23 bitabiriye uwo muhango

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Abantu 27 bapfiriye icyarimwe ?? Biteye ubwoba n’agahinda.Tujye duhora twiteguye urupfu.Habaho Kuvuka,Gukura,Gusaza no Gupfa.Ariko hazabaho no Kuzuka,kw’abantu bashaka imana bakiriho,ntibibere gusa mu gushaka iby’isi.Ibyo ni Yezu ubwe wabivuze.Aho gushidikanya cyangwa kutabyemera,haguruka nawe ushake Imana cyane,nkuko ubwayo ibigusaba muli Matayo 6:33,we kwibera mu byisi gusa,nibwo uzabaho iteka muli paradis.Kora akazi kawe kugirango ubeho,ariko ushake umuntu uzi bible muyigane ku buntu,agusanze iwawe,izaguhindura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *