Kamonyi: Abantu 9 baguye mu mpanuka

Abantu 9 baguye mu mpanuka y'imodoka

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira,ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, habereye impanuka y’imodoka yaguyemo abantu  icyenda abandi 14 barakomereka.

Ni impanuka yaturutse ku kugongana kw’imodoka ya Toyota Hiace  yari itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse n’ikamyo yari itwaye abantu babiri.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, mu Mudugudu wa Nyagatovu.

Amakuru avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Minibus yavaga mu cyerekezo cya Kigali yari itwaye abantu 21 yagonganye n’ikamyo yari irimo abantu bibiri, na yo yavaga mu cyerekezo cy’i Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wa Hiace washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere.

Ati “Iyi modoka yari itwaye abantu 21, ku bw’amahirwe make abantu icyenda bahita bahasiga ubuzima. Ni impanuka yari ikomeye , hari abakomeretse cyane ariko bageze kwa muganga bagihumeka.”

ACP Rutikanga yaboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo.

Abitabye Imana  bajyanywe mu buruhukiro bw’ i Bitaro bya Kabgayi, mu gihe abandi 14 bayikomereyemo bajyanywe mu bitaro bitandukanye birimo Remera Rukoma, CHUK na Kabgayi kugira ngo bitabweho.

Ikamyo yari irimo abantu babiri yagonganye na Hiace
Hiace yari irimo abantu 21 , 9 bitabye Imana 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *