Gicumbi : Imiryango irenga ibihumbi 30 imaze korozwa Inka

Imiryango irenga 30.000 yahaqwe Inka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, butangaza ko mu myaka itanu ishize, imiryango 5,974 yahawe inka muri gahunda ya “ Girinka Munyarwanda.” Ubuyobozi bw’Aka Karere bugaragaza ko imiryango yose imaze korozwa kuva Girinka yatangira ari 32,787.

Byagarutsweho kuwa 12  mu Nama y’Imurikabikorwa ry’Inama Njyanama y’Akarere, aho yagaragaje ibyagezweho mu myaka itanu ishize iri ku buyobozi.

Inama Njyanama y’Akarere  igaragaza ko Gahunda ya Girinka iri imwe mu zafashishe abaturage kwikura mu bukene aho igipimo cy’ubukene kigeze kuri 13.4%.

Aka Karere kavuga ko mu cyiciro cya mbere (2023-2025) ingo 9,918 ku ngo 14,585 zari ziteganyijwe (68%) zavuye mu bukene. Icyiciro cya kabiri (2025-2027) gikubiyemo ingo 10,285; ni gahunda imara imyaka itatu, ubu hashize umwaka umwe.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko  ingo zifashwa binyuze mu guhindurirwa imyumvire, guhabwa imitungo ibyara inyungu, kwiga imyuga iciriritse, guhabwa inguzanyo za VUP no guhabwa akazi n’ibindi.

Imbamutima z’abahawe inka

Uwineza Delphine ni umwe mu borojwe inka muri gahunda ya Girinka. Uyu avuga ko inka yahawe yamuhindurira ubuzima.

Ati “Nishimye cyane ko nahawe inka, najyaga guhinga ibijumba cyangwa ibishyimbo nkaba najya gusaba agafumbire. Hakaba aho ngeze bakakubwira ko ntayo. Ubu ngiye kunjya nywa n’amata, ni ishimwe rikomeye.”

Bikorimana Innocent ati “ Kuba narahawe inka  ndabyishimiye cyane. Nta nka nagiraga mu rugo, kubona ifumbire byangoraga kandi n’abana ntibagire uko babona amata. Ariko ubu ndabyishimiye kuba narabonye inka, ubu mfite abana biga, ngiye kujya mbona amafaraga akomotse ku mata, mbone ko najya mbabonera amakaye bityo ubuzima bugende neza, mbone uko niteza imbere.”

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi,Ntagungira Alexis, yagaragaje ko ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage ariyo nkingi yafashishe aka karere .

Ati “Mu bikorwaremezo ,amazi,amashanyarazi twashyizemo imbaraga nyinshi.Uburyo tugera muri aka Karere wasangaga nta site zo gusaba ibibanza ,ubu twabikoze neza, ubu umuturage ushaka kubaka arabisaba akabibona cyane cyane mu Mujyi.Ibitaragerwaho ni ibintu bisaba igihe kitari kigufi ku buryo ubu hari kurebwa uburyo byagerwaho 100%. Ibitaragezweho byatewe no kuba byarasabaga amikoro ku buryo bikenerwa ubuvugizi.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi, Ingabire Paula, yagaragaje ko  iterambere ry’Akarere rihera ku muturage.

AtiIyo turebeye hamwe ibyo twiyemeje mu myaka itanu ishize, tukareba n’ibyo tumaze kugeraho kugeza uyu munsi.Ikigaragara ni uko intego twihaye twagiye tuyikurikirana kandi tukayishyira mu bikorwa.”

Yakomeje ati “Ibi byose ni ibimenyetso bigaragaza ko iterambere ritangirira ku muturage kandi ibikorwa bikamufasha umunsi ku wundi.Iterambere ry’Akarere ntirishobora kugerwaho n’ubuyobozi bw’Akarere bwonyine.Rigerwaho iyo ubuyobozi bukoranye neza n’abaturage.”

Aka Karere kavuga ko kahaye n’amatungo magufi abaturage aho katanze  inkoko   8,350, ihene 2,219, intama 1,260, ingurube 1,145, ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa.

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi,Ntagungira Alexis
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi, Ingabire Paula

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *