Abantu batatu barimo Abanye-Congo babiri bafatiwe mu nama ya 46 y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, ubwo bashakaga kwinjira batabyemerewe.
Ni inama yaberaga i Durban muri Afurika y’Epfo, ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango.
Ikinyamakuru South Africa Government News Agency, kivuga ko amakuru gikesha abari bashinzwe umutekano n’ubutasi muri iyi nma, aba bafite ubwenegihugu bwa Congo, bafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026, ubwo bageragezaga kwinjira bakoresheje umwirondoro w’undi muntu.
Abakekwa barafashwe nyuma yo kugenzura bagasanga imyirondoro yatanzwe idahuye n’ibyangombwa byatanzwe.
Aba baregwa kwiyitirira umwirondoro utari uwabo, uburiganya no guhungabanya umutekano ugenga ibirori n’ibikorwa by’myidagaduro, (Safety at Sports and Recreational Events Act 2 of 2010) , bigendanye no kubuzwa kwinjira ahantu nta ruhushya.
Ubuyobozi butegura iyi nama ihuriweho n’ibihugu, buvuga ko “Imyirondoro yabo n’andi makuru aberekeyeho byose bikomeje gukorwaho iperereza.”
Usibye aba banye-Congo bafashwe, mu ntangiriro z’icyumweru gishize, nabwo hafashwe ufite ubwenegihugu bwa Zimbabwe, agerageza kwinjira ahaberaga iyi nama yiyise umuhanzi.
Uyu, ubutabera bwa Afurika y’Epfo bumurega kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi butegura iyi nama ya SADC buvuga ko hafashwe ingamba z’umutekano bityo uzagerageza kuwuhungabanya azafatwa.
Buti “ Umutekano w’Inama, abatumiwe n’abandi bose bayitabiriye ni ingenzi .”
Kuva tariki ya 12 Kanama 2026, habanje iy’abaminisitiri ba SADC yabereye i Durban muri Afurika, mbere y’inama ya 46 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango.

UMUSEKE.RW
