ASPEK/Institut Saint Aloys ifite imyanya ku banyeshuri bashaka kuhiga muri 2026 -2027

Zimwe mu nyubako z'ishuri ASPEK/Institut Saint Aloys

Iri shuri ry’indashyikirwa riherereye mu Karere ka Ngoma mu Mujyi wa Kibungo ku muhanda Kigali – Rusumo hafi ya Stade y’Akarere ka Ngoma. Ryafunguye ku mugaragaro mu 1986. Ubu rifite amashami arimo imyanya muri S4, S5 mu ndimi n’ubuvanganzo (Senior 4 and 5 Languages, rikagira S4 na S5 muri Arts and Humanities ndetse na S6 muri LFK  HGL (S6 gusa) iri shuri kandi rifite n’icyiciro rusange (Tronc-commun) imyanya ikaba igihari mu byiciro byombi.

Umwe mu babyeyi baharereye abana batatu mu myaka itandukanye hagati ya 2013 na 2018 witwa UWIDUHAYE CHANTAL avuga ko ubusanzwe ibigwi n’uburambe iri shuri rifite bimaze kurigira indashyikirwa mu burezi, bitewe ahanini n’imyaka rimaze ritanga uburezi bufite ireme kuva mu mwaka wa 1986.

Agira ati “Mu by’ukuri umuntu avuze ko ASPEK/Institut Saint Aloys ari ikigo ntangarugero kandi kimaze kuba ubukombe kubera ubumenyi, umuco, ubuhanga n’ubupfura bw’abize muri iri shuri ntiyaba abeshye.”

MUKESHIMANA Emeline wize kuri iki kigo hagati ya 2004-2010 avuga ko iterambere rishingiye ku bwenge, ubuhanga, ubumenyi n’uburere yatojwe mu myaka itandatu yamaze yiga kuri ASPEK /Institut Saint Aloys ari byo ashingiraho bikamufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Ibi abihurizaho na AHIMBAZWE Patrick wamwize inyuma kuva muri 2015-2019, na we arata ibigwi bya ASPEK/Institut Saint Aloys.

Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko nyuma yo gutsindisha neza hafi 100% mu myaka ishize, ubu ryamaze gutegura ibisabwa byose ngo umwaka w’amashuri wa 2026-2027 uzarusheho gukomeza kurigira indashyikirwa nk’uko abaryizeho, n’abarirereyeho bakomeje kurivuga imyato.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ASPEK/Institut Saint Aloys, Bwana NYABYENDA Augustin, avuga ko muri rusange basoje neza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, abakoze ibizamini bya Leta bakaba bizeye ko bazabitsinda ku kigereranyo cyo hejuru, bityo ubu bakaba baramaze no kwitegura umwaka mushya wa 2026-2027, aho biteguye guha ikaze abasanzwe biga kuri icyo kigo n’abashya bari kuza babagana biyandikisha umunsi ku wundi.

Agira ati “Umwana wese urererwa muri Institut Saint Aloys, uretse no kuba ari umuhanga, aba agomba no kurangwa n’ikinyabupfura kigendanye n’imico myiza, kuko uburere bwiza ari inkingi ya mwamba mu burezi bubereye ejo heza h’uwa buhawe.”

Iri shuri rifite amacumbi ahagije y’abahungu n’abakobwa ku buryo abana baryama bisanzuye.

Amafaranga y’ishuri ni Frw 142,000Frw/Igihembwe, bityo ugereranyije n’ibindi bigo byigenga uwavuga ko kiri mu bigo byishyuza amafaranga y’ishuri make ntiyaba abeshye. Ikindi kandi borohereza ababyeyi kugenda bishyura mu byiciro na byo ni ibintu udapfa gusanga mu bindi bigo.

Ubuyobozi bw’ishuri burahamagarira ababyeyi gukomeza kwihutira kuza kwandikisha abana kuko imyanya igihari mu cyiciro rusange (O’ Level) muri S1 kugeza S3, ndetse no mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye

Ikindi kandi n’abari kure mu tundi Turere babatekerejweho kuko bashobora kwandikisha abana batavuye aho bari, bifashishije uburyo bwa WhatsApp 0785440268 (Umuyobozi w’ikigo/ Directeur), 0783373956 (ushinzwe amasomo/DOS) cyangwa se bagahamagara kuri izo numero bakabafasha.

Bwana NYABYENDA Augustin Umuyobozi w’iri shuri avuga ko abanyeshuri “dushinzwe ni abantu bumva kandi barangwa no gukunda amasomo kurusha gutakaza umwamya mu bitabafitiye akamaro.”

Ibyo ngo ni byo bituma batsindisha abana bose 100 ku ijana, kandi banagiramo n’abafite impano zitandukanye zituma bamenyekana mu gihugu no hanze yacyo, cyane cyane iyo basoje amasomo yabo.

ASPEK/Institut Saint Aloys

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *