Ubuyobozi bwa Imizi Football Alliance, bwageneye ibihembo amarerero yose yitabiriye amarushanwa y’abato ya ‘Imizi Urubuto Tournament 2026’ yabereye ku kibuga cyo kuri Tapis Rouge.
Aya marushanwa y’abato, yari amaze ibyumweru bikabakaba bibiri kuko yatangiye tariki ya 3 Kanama asozwa ku wa 16 uku kwezi. Yakinwaga n’abari munsi y’imyaka 10, 13 na 16. Amarerero agera kuri 24, ni yo yitabiriye iri rushanwa riterwa inkunga na Banki ya Kigali.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 10, irerero rya Future Litgh ni ryo ryegukanye igikombe, mu batarengereje imyaka 13, igikombe cyegukanywe n’irerero rya Imena FA mu gihe mu batarengeje imyaka 16, irerero rya Hirwa ari ryo ryahize ayandi.
Buri kipe yabaye iya mbere muri buri cyiciro, yahembwe igikombe ndetse ihabwa imipira yo gukina. Uretse izabaye iza mbere kandi, buri rerero ryitabiriye iri rushanwa, ryahembwe imipira ibiri yo gukina.
Ubwo hasozwaga irushanwa ry’uyu mwaka mbere y’uko abana basubira ku mashuri muri Nzeri, abayobozi batandukanye bari baje gutera abana ingabo mu bitugu mu rwego rwo kubashyigikira.
Mu bakurikiye imikino y’isozwa rya ‘Imizi Urubuto Tournament 2026’, harimo Komiseri Ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Eng. Niyitanga Désire, Umukozi Ushinzwe Iterambere ry’abato muri iri Shyirahamwe, Nicholas de Long, umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Stephane Constantine n’umwungiriza we, Nshimiyimana Eric.
Hari kandi Frédéric Crébiller ushinzwe umushinga wa FIFA mu Rwanda wo guteza imbere abato [TDS], Visi Perezida wa Imizi Football Alliance, Hadji Rutikanga Hassan ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri huriro, Hadji Muvunyi Kibombo Issa ndetse n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi [FAPA].
Imizi Football Alliance, ni ihuriro ryiganjemo abanyabigwi bakinnye ruhago mu Rwanda, bishyize hamwe bagamije gufasha abato kubyaza umusaruro impano bifitemo.



















UMUSEKE.RW
