Mukakananura yubakiwe inzu na ‘Comfort My People’ aruhuka kunyagirwa

Mukakananura Lawulensiya wari umaze imyaka aba mu nzu yenda kumugwaho, yibutse ibihe bibi yanyuzemo birimo kuyinyagirirwamo, asabwa n’ibyishimo. Ni nyuma yo gushyikirizwa inzu nziza yubatswe na Comfort My People Ministry.

Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Akubugingo, Akagari ka Akinyambo, mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana.

Yishimira ko yubakiwe inzu nziza yo kubamo, ifite inzugi za métallique kandi irimo sima, avuye mu nzu y’ibyondo yamuviraga akabura aho arambika umusaya atekanye, nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abana be bane n’umugabo we.

Mukakananura asobanura ubuzima yabagamo mbere avuga ko inzu ye no kuyikurungira byari bitagishoboka kuko yavaga ariko ubu akaba agiye kubaho atekanye kuko ari mu nzu nziza.

Ati: “Inzu nari ntuyemo yari imeze nabi, nkabona izangwira, ariko Imana ishimwe kuko ngiye kujya nsinzira ntekanye. Mu gihe cy’imvura hose yaravaga, twategaga ibase imbere y’igitanda cyanjye, mu cyumba cy’abana na ho tukahatega indi.”

Mukakananura nta mpungenge afite zo kuzongera kurara avirwa

Pastor Willy Ntayoberwa Rumenera, Umuyobozi akaba n’uwashinze Comfort My People Ministry, yavuze ko mbere na mbere ari ugushima Imana yafashije uyu muryango kubakira uyu mukecuru inzu y’amasaziro, nk’igikorwa cyo kumwereka ko atari wenyine.

Ati: “Yaciye mu bikomeye, yaciye mu bintu bitoroheje, ariko dushaka kumubwira ko afite umuryango, afite abantu bamutekerezaho, afite n’igihugu kimukunda kubera amahoro dufite n’ubuyobozi bwiza.”

Yongeyeho ko urukundo atari amagambo, ahubwo ko rugomba kujyana n’ibikorwa, kuko iyo ugize ubushake bwo gufasha, Imana igushyigikira igaca inzira, maze nawe ukagira uruhare mu gufasha abantu benshi.

Ati: “Twese dukundane, dufatane ukuboko, dusige isi ari nziza kurusha uko twayisanze. Twese dufatanye urunana, twabigeraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yashimiye Comfort My People Ministry ku gikorwa cyiza yakoze cyo kubakira uyu mukecuru wari umaze igihe kinini aba mu nzu yashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Ati: “Comfort My People imaze gukora ibikorwa byinshi bijyanye no gufasha abaturage batishoboye. Si ubwa mbere tuje gutaha inzu bubakiye abaturage; no mu bindi bikorwa barimo neza, kandi turashima uruhare rwabo.”

Gitifu Muhamya yasabye umukecuru wubakiwe inzu kuyifata neza, akayigirira isuku ikamubera amasaziro meza.

Uyu mukecuru yashyikirijwe imfunguzo z’inzu, asabwa kuyigirira isuku

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Rwamagana

Share This Article