Umusore yatunguranye asaba Perezida Kagame ifoto

Crazy Kennar wo muri Kenya yishimiye ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame

Umusore ukoresha imbuga nkoranyambaga (Content creator), Crazy Kennar wo muri Kenya yasabye ifoto Perezida Paul Kagame.

Hari mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama, 2026 ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu, n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Africa ndetse bitabiriye inama izabera mu Rwanda.

Crazy Kennar yagize ati “Ndashaka kwereka Papa ko gukora ibiganiro (Content creation) byakugeza ahantu hakomeye – Ndashaka kumwereka ko nahuye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”

Perezida Paul Kagame yamwemereye aramubwira ati “Ndaguha amafoto abiri!”

Crazy Kennar ni nde?

Uyu musore afite imyaka 27 y’amavuko, akaba avuka muri Kenya. Afite izina ribyibushye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akoresha aya mazina ya Crazy Kennar.

Kuri Facebook akurikirwa n’abantu miliyoni 1.5, kuri Instagram akurikirwa n’abantu miliyoni 2.3, kuri YouTube naho ahafite afana benshi bagera ku 751,000 no kuri X (Twitter) akurikirwa n’abantu 540,000.

Ni umwe mu basetsa abantu akoresheje amavideo magufi, harimo ayo akoze agaragaza ko u Rwanda rwateye imbere cyane mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu agereranyije n’iwabo muri Kenya n’ahandi muri Africa.

Iyo video kuri Facebook imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 4.

Crazy Kennar udahisha amarangamutima ye ku miyoborere ya Perezida Paul Kagame, yakoze indi video ivuga kuri gahunda y’Isuku yo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.

Uyu musore ni urugero rwerekana ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zafasha urubyiruko kumenyekana, no gutera imbere.

PEREZIDA KAGAME AVUGA KU NGAMBA ZO GUCA INZOGA ZITUJUJE UBUZIRANENGE

UMUSEKE.RW

Share This Article