Bwa mbere Perezida Paul Kagame yasubije ikibazo cy’abibaza ku bihombo byasizwe n’ubukangurambaga bwo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, yavuze ko igihugu kitarebera abantu barimo gupfa.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru.
Perezida Paul Kagame yabajijwe ku bihombo byatejwe no guca inzoga zitujuje ubuziranenge, asubiza ko abantu bareka guhugira mu bivugwa kuko abantu bavuga bitewe n’ibyo batekereza n’ibyo bifuza.
Yavuze ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byica abantu ari cyo abantu bakwiye guheraho, kandi igisubizo buri wese agifite.
Ati “Byica abantu? Byishe abantu, ndetse batagira umubare.”
Perezida Kagame avuga ko izo nzoga zitujuje ubuziranenge zica abantu benshi, ndetse ku buryo ku mwaka ubashyize hamwe baba ari benshi cyane.
Yakomeje agira ati “Mbere y’uko ngera kuri ibyo bindi by’inganda, by’abakozi reka tubanze dusubize ikibazo cy’ubuzima bw’aba bantu.
Ese turashaka inganda n’abakozi bazikoramo, bari buhitanwe n’ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye ibikorerwa muri izo nganda?”
Perezida Paul Kagame avuga ko mu binyobwa byica abantu harimo n’ibikorerwa hanze, byinjira mu Rwanda bitujuje ubuziranenge.
Yavuze ko bibica mu buryo butandukanye, bamwe ngo bibica uwo munsi, abandi mu cyumweru, abandi mu mwaka, bagenda bapfa gahoro gahoro.
Ati “Ntabwo ndumva umuntu waba abishyigikiye ngo atekereze inganda, abo bakora mu nganda, ukuyemo abo byica umunsi ku wundi.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko igihugu kitareka ngo abantu bapfe gikomeze kirebere.
Ati “Ni na yo mpamvu bariya bantu bakora imirimo itandukanye yo kugenzura ubuziranenge bakurikiranwe babazwa ibyo babazwa, ni cyo bagiriyeho, izo nzego zigiriyeho kugira ngo zirebe ibikorwa byose ntabwo ari ibyica abantu ahubwo ni ibifasha abantu kugira ngo batere imbere.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko abarimo babazwa atekereza ko bafite uruhare mu ishingwa ry’izo nganda, cyangwa banyirazo bakaba babahuma amaso bakinjiza ibitujuje ubuziranenge.
Ati “Igihugu cyaberaho kugira ngo kirebere abantu bacyo bapfa, ntuvuga ngo hatazagira ubaza? Ubaza abakwiriye kubaza impamvu abantu bapfa ntabwo ari ukubaza impamvu ibyo bintu bicibwa.”
Perezida Kagame yavuze ko aza guhangana n’abo bantu, kandi ko ibintu biza kujya ku murongo.
Mu byo Perezida Paul Kagame yakurikiranye ngo ni abanenga uko abantu bafatwamo, uko bakurikiranwa n’ibindi, asaba ko inzego niba zikora ibitari byo zabihindura, ariko avuga ko icyo ari ikibazo gitoya.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2026 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye guta muri yombi ba nyiringanda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta bari bashinzwe ubuziranenge haba mu kigo cy’Igihugu gishinwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, no mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB na bamwe mu bo mu nzego za Leta.
Mu bayobozi bazwi bafunzwe harimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda, FDA, Prof Emile Bienvenu.
Mbere yaho hari hafunzwe inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga 140, mu gihe inzoga zitandukanye zizwi nk’ibyuma zagiye zangizw akimwe n’ikinyabutabire cya ethanol.
UMUSEKE.RW
