Rayon Sports WFC yahize kwegukana CECAFA izabera i Kigali

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports WFC, Rwaka Claude yatangaje ko ikibazanye muri CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, ari ukwegukana igikombe.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda hatangire irushanwa CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, abatoza bakomeje guhiga.

Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda, yavuze ko abakinnyi be biteguye neza kandi bazakina nta gihunga ndetse biteguye guhagararira neza Abanyarwanda, kandi intego ari ukwegukana igikombe.

Uyu mutoza yavuze ko kua bari mu rugo ari andi mahirwe bafite, ahamya ko ubuyobozi bwababaye hafi kandi hari ibyo bwemereye abakinnyi nko kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo bazabashe kwitwara neza.

Ati “Ni inshuro ya gatatu tugiye gukina iri rushanwa, abakinnyi banjye barariremenyereye. Intego ituzanye ni ukwegukana igikombe.”

Rwaka yakomeje avuga ko mu minsi bamaze bitoza, bakoze kuri buri kimwe mu buryo bw’imikinire, kandi abakinnyi be bagerageje kumva uko yifuza ko bazakina.

Ibi uyu mutoza avuga, arabihuza na kapiteni w’ikipe, Uwase Androsene wavuze ko we na bagenzi be biteguye neza kandi biteguye kuzaha ibyishimo Abanyarwanda.

Uwase yakomeje avuga ko nta gitutu bafite kandi biteguye kuzagaragaza ibyo bamaze iminsi bitoza.

Rayon Sports WFC, iri mu itsinda A na Mafunzo WFC yo muri Zanzibar bazanatangira bakina Saa Kumi z’Amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo na Dende FC yo muri Eritréa zizanatangira zikina Saa Saba z’amanywa kuri iyi Stade.

Kugura itike zo kureba iyi mikino, ni uguca kuri Sportspass.rw cyangwa kuri *939*3*2#.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Kenya, Murera yatsindiwe ku mukino wa nyuma na JKT Queens yo muri Tanzania.

Rayon Sports WFC iravuga ko izanye intego yo kwegukana irushanwa
Androsene na bagenzi be bati twiteguye neza muri buri nguni
Umunya-Gabona, Coralie, ni umwe mu bo ikipe ihanze amaso
Umutoza yavuze ko bakoze imyitozo neza kandi biteguye neza kuri buri ruhande

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *