Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bariyongereye

Abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bariyongereye, aho abatsinze amashuri abanza bavuye kuri 75,6% bagera kuri 88,21%, mu gihe mu cyiciro rusange abatsinze ari 85,7%.

Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026.

Ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026, byitabirwa n’abakandida 277.579. Muri bo, abakobwa bari 55,65%, naho abahungu bakaba 44,35%.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) igaragaza ko muri abo bakandida, 88,21% batsinze neza, bavuye kuri 75,6% mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ku bijyanye n’imitsindire hashingiwe ku gitsina, abakobwa batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,59%.

NESA kandi yagaragaje impinduka mu mitsindire y’amasomo atandukanye. Mu Mibare, abatsinze bavuye kuri 27,6% bagera kuri 50%, mu gihe muri Siyansi bavuye kuri 71% bagera kuri 81%.

Mu Ubumenyi Rusange n’iyobokamana, abatsinze bavuye kuri 75% bagera kuri 95%. Mu Kinyarwanda, abatsinze bava kuri 98,4% bagera kuri 98,3%, mu gihe mu Cyongereza abatsinze bavuye kuri 72% bagera kuri 68%.

Mu banyeshuri batsinze amashuri abanza, 17.412 bahawe kwiga bacumbikirwa mu bigo by’amashuri yisumbuye, mu gihe abandi 226.546 bahawe kujya biga bataha.

Mu turere, Akarere ka Kirehe ni ko kahize utundi mu mitsindire, aho katsinidshije ku kigero cya 99,88%, gakurikirwa na Ngoma yatsinze ku kigero cya 95,27% na Musanze ku kigero cya 93,90%.

Nyamagabe ni ko karere kaje ku mwanya wa nyuma mu mitsindire, ku kigero cya 81,45%, kabanjirijwe na Gisagara yatsinze 81,72%.

Rwego Mutijima Bruno, wiga muri Ecole Internationale La Racine mu Karere ka Bugesera, ni we wahize abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza, aho yagize amanota 99,6%.

Rwego yahembwe mudasobwa mu kumushimira umwete n’umuhate yagaragaje mu masomo.

Ku rundi ruhande, ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byakozwe hagati muri Nyakanga 2026, byitabirwa n’abakandida 149.015, barimo abakobwa 57,22% n’abahungu 42,58%.

Muri aba bakandida, 127.702 bangana na 85,7% ni bo batsinze. Abakobwa batsinze ku kigero cya 89,8%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 82,63%.

Muri iki cyiciro, Uwamariya Leontine wigaga kuri ISF Nyamasheke na Musonga Isimbi Orah wigaga kuri Fawe Girls School ni bo basangiye umwanya wa mbere, bombi bagize amanota 98,7%.

Aba banyeshuri bakoze amasomo icyenda arimo Ibinyabuzima, Icyongereza, Imibare, Ikinyarwanda, Amateka, Ubutabire, Ubugenge, Ubumenyi bw’Isi n’Isomo ryo Kwihangira Imirimo.

Mu banyeshuri batsinze icyiciro rusange, 18.944 bahawe gukomereza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu burezi rusange biga bacumbikirwa, mu gihe 57.276 bazajya biga bataha.

Mu mashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, abanyeshuri 26.098 bahawe kwiga bacumbikirwa, mu gihe 17.747 bazajya biga bataha.

Abandi banyeshuri 7.645 bahawe kwiga mu mashuri nderabarezi, aho 7.497 bazajya biga bacumbikirwa, mu gihe 148 bazajya biga bataha.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko amashuri abanyeshuri bemerewe kujyamo yagenwe hashingiwe ku manota babonye, imyanya ihari mu mashuri basabye ndetse n’amanota bagize.

Mu turere, Kirehe ni yo yahize utundi mu mitsindire y’icyiciro rusange, aho yatsinze ku kigero cya 99,98%, ikurikirwa na Musanze yatsinze 96,63%.

Nyarugenge ni yo yaje ku mwanya wa nyuma, aho yatsinze ku kigero cya 71,41%, ikurikirwa na Gasabo yatsinze 74,63%.

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *