Breaking: Umuyobozi wa Rwanda FDA yatawe muri yombi

Prof. Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu.

Kuri uyu wa Kane, ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB niho habereye umuhango wo kwerekana bariya bantu bakekwaho ibyaha.

Uretse Umuyobozi wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu, abandi bayobozi batawe muri yombi bo muri Rwanda FDA bagera ku 9, hari kandi abandi batatu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), n’abayobozi batanu mu zindi nzego z’ibanze.

Muri aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze harimo ba gitifu batanu barimo uw’Umurenge wa Kansi (uyu twari twavuze mu nkuru yindi yo yari yarekuwe, ariko amakuru aravuga ko yongeye agafatwa), na Gitifu w’Akagari ka Higiro mu Karere ka Gisagara.

Hari kandi Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Kagari ka Kareba, mu Murenge wa Murundi na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rutabi, ndetse n’Ushinzwe ubukungu n’iterambere (SEDO) w’Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Twumba muri Karongi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abantu berekanywe uyu munsi ari abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, bakurikiranweho ibyaha bibiri birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, no kuba icyitso mu guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Dr Murangira yabwiye abanyamakuru ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 muri iki gihe cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, amadosiye agera kuri 97 akaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byo guca inzoga zitujuje ubuziranenge byatangiye kugira ingaruka nziza mu muryango nyarwanda.

Yavuze ko nko mu byumweru bibiri bishize, ibyaha bifitanye isano no gukubita no gukomeretsa byavuye kuri 345, bigera ku 188, bingana n’igabanuka rya 50%.

Ati “Turitega ko bishobora kugabanukaho kuko akazi karacyakomeje, kuko hari abakizihishe, abazitsimbye. Hari ababihisha ariko arabiha umuntu yabinywa akavuga aho abikuye.”

Inkuru turacyayinoza…

Umuyobozi wa Rwanda FDA yerekanywe ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *