Kigali – Iradukunda n’umwana we urwaye berekeje mu Buhinde kumuha ubuvuzi bwisumbuye, nibahagera barakirwa na Ambasade y’u Rwanda.
Iradukunda Sandrine ufite umwana wavukanye igifu gito n’umuhogo udafunga, yuriye indege yerekeza mu gihugu cy’Ubuhinde kuvuza Bagiriwabo Ashimwe Ervine umaze igihe arwaye.
Iradukunda Sandrine yavugishije UMUSEKE ubwo bari ku Kibuga cy’indege i Kanombe bitegura guhita bajya mu Buhinde.
Iradukunda avuga ko ari ubwa mbere yurira indege, kandi akaba agiye kuvuza umwana we wavukanye igifu gito n’umuhogo udafunga.
Uyu mubyeyi avuga ko itike yo kujya mu Buhinde no kugaruka yamaze kuyibona, ariko amafaranga azabatunga bagezeyo ntayo afite.
Yabwiye UMUSEKE ko yari atewe impagarara no kubona aho azacumbika, gusa mbere yo guhaguruka Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamubwiye ko atagomba guhangayika kuko abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde bazamwakira we n’umwana we bageze muri icyo gihugu bakabashakira aho kuba.
Ati: “Nta bantu nari mpafite numvaga bizatugora kubona icumbi, ariko twagize amahirwe y’uko tuzahasanga abahagarariye u Rwanda mu Buhinde.”
Iradukunda yongeyeho ko ashimira Minisiteri y’Ubuzima yemeye kuvuriza umwana we muri icyo Gihugu, akaba anashimira abagiraneza bamuhaye itike ya miliyoni 2.4Frw.
Yagize ati: “Nta magambo nabona asobanura umunezero natewe n’abatanze ubufasha bwo kugira ngo umwana wanjye abashe kuvuzwa, mu ijambo rimwe gusa mbasabiye umugisha uva ku Mana.”
Iradukunda yabwiwe ko banyura muri Ethiopia mbere yo kwerekeza mu Buhinde.
Avuga ko Ibitaro umwana we azavurirwamo Minisiteri y’Ubuzima yamaze kubitegura, ndetse n’amafaranga y’ikiguzi ubuvuzi buzatwara iyi Minisiteri izayirengera.
Iradukunda Sandrine mbere yari yatubwiye ko akeneye arenga miliyoni 7Frw akubiyemo itike yo kugenda no kugaruka, ndetse n’amafaranga yo kubatunga.
Niba ufite umutima utabara, fasha Bagiriwabo Ashimwe ajye kuvuzwa mu Buhinde

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
