Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, FC Ujeko yo muri Djibouti, yamaze kugura abakinnyi batanu bakinaga Shampiyona y’u Rwanda y’Abagore.
Abo bakinnyi iyi kipe yaguze, ni myugariro, Uwineza Djazira, wakinaga muri Macuba WFC, Mutuyemariya Florentine ‘Kalaba’, Iradukunda Brillante, Mukandayisenga Nadine, bakiniraga AS Kigali WFC na Ingabire Aline wakiniraga Police WFC.
Aba bose, bamaze ukwezi kurenga batozwa na Higiro Thomas bivugwa ko nawe ashobora kuzaba mu batoza bazafasha iyi kipe izakina iyi CECAFA y’Abagore.
Bivugwa ko ikipe yifuje kubasinyisha amasezerano y’umwaka ariko abakinnyi bayisaba gusinya ayo kuyikinira iri rushanwa, ibindi bazabyumvikana nyuma.
Byitezwe ko FC Ujeko izagera i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026, aba bakinnyi bazahite bayisanga mu mwiherero bakomezanye imyitozo.
Iri mu itsinda rya C na Kawembe Muslim Ladies yo muri Uganda na Commercial Bank Ethiopia FC yo muri Éthiopie.
Biteganyijwe ko irushanwa, rizatangira ku wa 21 Kanama 2026 kugeza ku wa 31 uku kwezi.
U Rwanda ruhagarariwe na Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2025-26.



UMUSEKE.RW
