Abanyamuryango ba AS Kigali batumiwe mu Nama y’Inteko Rusange isanzwe Rusange isanzwe y’iyi kipe, iteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru.
Iyi Nteko Rusange, iteganyijwe kuzaba ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2026.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko hazigirwamo ingingo ebyiri ari zo kuzuza inzego no guha icyerekezo amakipe ashamikiye kuri iyi kipe.
Hazatangazwa kandi izina rishya muri iyi Nteko Rusange ndetse ikipe ishyire ku murongo inazibe icyuho mu mategeko agenga Umuryango.
Andi makuru avuga ko hazanarebwa uko hagarurwa umwuka mwiza muri uyu muryango, cyane ko bamwe mu banyamuryango bayo bamaze iminsi barebana nabi.
Umwe mu myanya izafatwa, harimo uwa Visi Perezida, wamaze kwegura kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite.
Iyi kipe iyobowe na Rindiro Jean Chrysostome, yatangiranye imyitozo na Bisengimana Justin wasimbuye Mbarushimana Shaban.


UMUSEKE.RW
