RIB yafunze ukekwaho gutera umukobwa ikinya agapfa

Yaguye kuri Poste de Sante agiye gushaka serivisi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndorimana Ethienne akaba na nyiri Poste de santé “Inshuti Nyabikoni” iri mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 26 .

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bari hafi y’umuryango wa nyakwigendera,  avuga ko uyu mukobwa mu ntangiriro z’iki cyumwweru, yagiye gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro kuri iri vuriro ry’ibanze nta bundi burwayi afite.

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko umuganga wamwakiriye yamuteye urushinge rw’ikinya kugira ngo akuremo agapira yari yarashyize mu kuboko, agahita yitaba Imana.

Ati “ Yagiye gukuramo agapira kari mu kaboko, yagiye wenyine kuko yumvaga ari serivisi isanzwe hanyuma umuganga wamwakiriye amutera urushinge rw’ikinya kugira ngo agakuremo bitamubabaza, umwana yahise yitaba Imana.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yemeje ifungwa ry’ukekwa kugira uruhare muri uru rupfu rw’umwana w’umukobwa.

AtiIyi ‘Case’y’umukobwa wapfuye iri gukurikiranwa. Ukekwa NDORIMANA Ethiene akaba ariwe nyiri Poste de Santé Inshuti Nyabikoni yarafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama. Iperereza rirakomeje umurambo woherejwe muri RFI kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yashyinguwe ku 11 Kanama 2026.

Gusa RIB ivuga ko igikomeje iperereze kugira ngo hakurikiranwe uwagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *