Umutwe w’Ingabo zishinzwe Kurinda Impinduramatwara za Kisiramu mu Gisirikare cya Iran (IRGC) watangaije ibitero simusiga ku birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu bihugu bitandukanye mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rw0 guhora igitero cy’amerika cyahitanye abasivili batanu bari mu bukwe’ .
Ni ibitero byatangiye kuva mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026.
IRGC mu itangazo yasohoye yavuze ko yagabye ibitero bikomeye muri Jordanie byibasiye ikigo cya gisirikare cya Prince Hassan ko ndetse aho ‘drones’ na misile byaharashwe byangije byinshi ndetse n’abapilote bamwe bagapfa.
Igisirikare cya Jordanie cyatangaje ko cyayobeje misile 13 zirimo 10 zarasiwe mu kirere n’izindi eshatu zayoberejwe ahantu hadatuwe.
Ahandi Ingabo za Iran zirinda impinduramatwara za Kisiramu zatangaje ko zagabye ibitero ni ku birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu Bihugu birimo Kuwait, Leta zunze Ubumwe za Abarabu na Bahrain.
Ibyo bihugu byose byatangaje ko byahanuye misile na drones mu kirere cyabyo ndetse ko ubwirinzi bw’ikirere bukomeje guhangana n’ibyo bitero.
Iran na Amerika bubuye ibitero kuva tariki ya 1 Nzeri 2026, nyuma y’ibyumweru bike bari mu gahenge k’intambara.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
