Rulindo – Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Polisi y’u Rwanda batangaje ko bamennye litiro ibihumbi 26 by’inzoga y’Akarusho ikorerwa mu ruganda rwa Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama.
Ku wa Mbere tariki 18 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Tare, Akagari ka Nyirangarama mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, hakozwe igikorwa cyo kumena litiro ibihumbi 26 by’urwagwa rw’Akarusho.
Icyemezo cyo kwangiza inzoga y’Akarusho ikorwa n’uruganda ‘Entreprise Urwibutso’ ruzwi nka Nyirangarama, gishingiye ku bugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ibibazo mu bijyanye n’isuku ndetse n’ibyashyirwaga muri iyi nzoga nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace yavuze ko kwangiza izi nzoga byaje bikurikira ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zirimo izishinzwe ubugenzuzi.
Ati “Baraje basanga hano hantu hari ibyo hatujuje mu gutunganya ibyo binyobwa, basanga ko uburyo bitunganywamo bushobora kuba byagira ingaruka ku buzima bwa muntu.”
Yavuze ko kwangiza izi nzoga binajyana no guha imburira ubuyobozi bw’uru ruganda kugira ngo bukosore amakosa yagaragaye mu gutunganya uru rwagwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ubugenzuzi bwakorewe uru ruganda bwarebye ibintu bitatu by’ingenzi, birimo “kureba niba uwo muntu akora mu buryo bukurikije amategeko, niba afite ibyangombwa bimwemerera gukora kandi bijyanye n’igihe.”
Ati “Icya kabiri ni ukureba ko ibyo akora abikorana isuku, icya gatatu ni ukureba niba ibyo ashyiramo ari ibintu byemewe byajya mu nzoga.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde avuga ko kwangiza ibi binyobwa kandi bigamije gusigasira ubuzima bw’abaturage.
Ati “Ni ubugenzuzi buzahoraho, tukamenya ko n’ibindi byengwa hirya no hino n’inganda zacu na byo byujuje ubuziranenge ariko ikigamijwe ni ubuzima bwiza ku baturage bacu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima, ndetse hari n’abo bihitana, ariko n’uwo bidahise byica ako kanya, bigira ingaruka mu gihe kirekire.
Urwagwa rw’Akarusho, ni kimwe mu binyobwa bisembuye biherutse guhagarikwa ku isoko ry’u Rwanda, nyuma yuko bikorewe isuzuma ry’ubuziranenge.
Ihagarikwa ku isoko ry’ibi binyobwa byiganjemo ibishyirwamo ikinyabutabire cya Ethanol, ryakozwe nyuma y’uko inzoga zizwi nk’ibyuma zikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, aho byahitanye abagera muri 50, abandi bikabasigira ubumuga burimo no guhuma.

IVOMO: Radio 10
UMUSEKE.RW
