Umwe mu baririmbyi b’itsinda rya orchestre ‘Amie des Jeunes’ ryo mu karere ka Rusizi ryahimbye indirimbo ‘Radiyo Rwanda hafi yawe’ yapfuye azize impanuka.
Uyu muririmbyi ni uwitwa Kayayi Eugene w’imyaka 69 y’amavuko wo mu murenge wa Gashonga, mu karere ka Rusizi, urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yazize impanuka ya moto yari atwaye agiye mu kazi, aho yagonze igiti ahita apfa.
Nyirangendahimana Mathilde, Umunyamasbanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashoga, yahamirije UMUSEKE iby’iyi mpanuka ko yabaye, avuga ko amakuru yayo yamenyekanye mu gitondo.
Yihanganishije umuryango wa nyakwigenera, ati “Nibyo, twihanagnishije umuryango wa nyakwigendera. Amakuru y’iyi mpanuka ya moto twayamenye mu gitondo saa kumi n’ebyiri (6h00 a.m), yagonze igiti ahita yitaba Imana.”
Nyakwigendera akazi ke ka buri munsi, yakoraga ububaji, akabivanga n’umuziki nyarwanda. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma.
MUHIRE Dnatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
