Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj Gen Robert Yaw Affram, yasuye abasirikare b’u Rwanda bakorera muri RWANBATT-3, mu kigo cya Durupi i Juba.
Maj Gen Robert Yaw Affram yari aherekejwe n’abayobozi bandi b’Ingabo bakorera ku cyicaro gikuru cya UNMISS.
Maj Gen Affram yakiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa RWANBATT-3, Lt Col Maurice KAYINAMURA, wamugejejeho inshingano n’imikorere bya RWANBATT-3 ndetse n’imbogamizi bahura na zo mu butumwa bafite.
Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za UNMISS yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bunyamwuga, imyitwarire myiza, ubwitange, ndetse n’umusanzu ukomeye bakomeje gutanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za UNMISS.
Yabasabye gukomeza kugira imyitwarire myiza no kwita ku nshingano bashinzwe kugira ngo bazisohoze neza.
Yasabye kandi RWANBATT-3 gukomeza kuba maso, no guhora biteguye guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano mu gihe byavuka.
Mu ruzinduko rwe, Maj Gen Affram yanasuye ikigo, agenzura ibikoresho byifashishwa mu kazi, anareba muri rusange ubushobozi bwa RWANBATT-3 mu gushyira mu bikorwa inshingano zo kubungabunga amahoro.


MoD Website
UMUSEKE.RW
