Umusifuzi America yirukanye ku butaka bwayo yahawe undi mukino ukomeye

Omar Artan yahawe kuzasifura umukino usumba indi i Burayi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi UEFA ryavuze ko Omar Artan ari we wagenwe kuzayobora umukino wa nyuma (Finale) uzahuza Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League 2025-2026 n’ikipe ya Aston Villa yegukanye UEFA Europa League muri uyu mwaka w’imikino.

Umukino wa UEFA SUPER CUP uzahuza PSG na Aston Villa uzabera i Salzburg muri Autriche.

Omar Artan w’imyaka 34 yahawe uyu mukino biturutse ku bwumvikane bw’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi n’iryo ku mugabane wa Africa CAF biturutse ku mikoranire (MoU) y’imikoranire y’igihe kirekire harimo n’ibijyanye no gusifura.

Nubwo nta byinshi byavuzwe, kuba Omar Artan ahawe kuzayobora uyu mukino uteganyijwe muri Kanama uyu mwaka, byafatwa nko kumuhoza amarira no gucubya uburakari bw’abakurikira iby’umupira w’amaguru muri Africa banenze icyemezo cya America cyo kumubuza kwinjira muri icyo gihugu ngo ayobore imikino y’Igikombe cy’Isi nk’uko yari ku rutonde rwatangajwe na FIFA.

Omar Artan yari agiye gukora amateka yo kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika, yahise anakurwa ku rutonde rw’abazasifura b’iri rushanwa uyu mwaka.

Uyu musifuzi wari afite ibyangombwa byemewe ndetse na Visa, aho igihugu cye cyari cyamuhaye pasiporo y’abadipolomate, yavuze ko yamaze amasaha 11 abazwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ndetse afungirwa muri kasho amasaha menshi mbere yo gutegerwa indege yamujyanye i Istanbul muri Turukiya akabona gusubira iwabo muri Somalia.

Omar Artan yahawe ibihumbi 50,000 y’amadolari

Ageze muri Somalia ku wa Gatatu yakiriwe nk’umwami, abaturage ibihumbi buzuye stade bajya kumwakira. Omar Artan yanahuye n’abayobozi barimo Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud.

Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko Omar Artan ari umusifuzi ukiri muto ariko ufite inararibonye, wagaragaje ubushobozi ku rwego rwo hejuru mu marushanwa ya CAF.

Yagize ati: “Umupira w’amaguru ugamije guhuza abantu, kandi UEFA yifuje guha icyubahiro Omar ndetse n’ubuhanga bwe budasanzwe bwatumye ahabwa uyu mwanya ukomeye. Ndashimira cyane mugenzi wanjye Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, ku bufatanye yagize muri iki gikorwa.”

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe yavuze ko Omar Artan yateye ishema Somalia ndetse n’umugabane wa Africa muri rusange, anashimangira ko ibihembo yahawe nk’umusifuzi w’umwaka wa CAF 2025 mu bagabo, no kuba yari yemejwe kuzasifura Igikombe cy’Isi cya 2026 ari ikimenyetso cy’ubuhanga bwe ku rwego mpuzamahanga.

Umunyapolitike wo muri Somalia, witwa Libaan Shuluq, yahaye amadorari 50.000 umusifuzi Omar Artan nko kumuhoza amarira no kumushyigikira mu mwuga we nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika ngo ajye gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026.

Shuluq yiyamamariza kuzayobora Akarere ka Galmudug.

Omar Artan yakiriwe nk’Intwari nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa America
Abaturage bo muri Somaliya baje gushyigikira Omar Artan
UEFA na CAF bifite imikoranire y’igihe kirekire binyuze mu masezerano MoU

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *