Urubyiruko rwa Afurika rwibukijwe ko rwaremewe gukora ibyiza

Urubyiruko rwavuze ko rwiteguye kuzana impinduka nziza z'aho rutuye ndetse no muri Afurika.

Urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika ruteraniye mu Rwanda rwibukijwe ko rukwiye gukoresha imbaraga n’amahirwe rufite mu gukora ibyiza no guteza imbere ibihugu byarwo, aho kwishora mu bikorwa bishobora gusenya ibyagezweho.

Ni ubutumwa bwatanzwe mu nama y’ihuriro ry’urubyiruko n’abayobozi 250 bo mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba n’Afurika y’Iburengerazuba, bateraniye muri Diyosezi ya Shyogwe, mu Karere ka Muhanga.

Iri huriro ryahuje urubyiruko rwo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Ghana, Zimbabwe na Zambia, rwibumbiye mu muryango wa Boys and Girls Brigade.

Umushumba wa Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur, wari Umushyitsi Mukuru akaba ari na we watangije iyi nama, yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire n’amazina bishobora kuruganisha mu bikorwa bibi, ahubwo rugaharanira impinduka nziza mu bihugu byarwo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Musenyeri Kabayiza yavuze ko hari imbaraga zishaka guha urubyiruko amazina agamije kurucamo ibice.

Ati: “Hari bamwe mu rubyiruko biyise Gen Z, kandi intego yabo ari ugukora ibikorwa bibi basenya ibyagezweho.”

Yongeyeho ko ibiganiro bizahabwa uru rubyiruko bizibanda ku isura nziza n’umurongo Afurika yiyemeje kugenderaho kugeza mu 2063, ndetse no kurushishikariza kwirinda imyitwarire mibi, ibiyobyabwenge n’imyigaragambyo idatanga umuti w’ibibazo.

Ati: “Imana yaturemeye guhindura isi ikaba nziza, aho gusenya ibyo abandi bubatse.”

Umushumba wa Diyosezi ya Shyogwe Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur

Umuyobozi Mukuru wa Boys and Girls Brigade muri Kenya, Daffinah K. Miriti, yavuze ko ibiganiro by’iminsi ine bizatanga umusaruro ku rubyiruko rwabyitabiriye, cyane cyane mu kurwigisha uruhare rwarwo mu kubaka sosiyete nziza no kururinda ingeso mbi, zirimo ruswa.

Ati: “Iwacu muri Kenya dufite urubyiruko rwiyise Gen Z, kandi ni rwo rukora imyigaragambyo yaguyemo abantu batari bake.”

Daffinah yavuze ko imyigaragambyo atari yo ikemura ibibazo, ahubwo ko ibiganiro ari byo bikwiye gukoreshwa mu gushaka ibisubizo.

Umuyobozi Mukuru w’iri huriro muri Uganda no mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, Reverend Kanoni Evett Mugarura, yavuze ko urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye Afurika, bityo kuruha ubutumwa bwo guhindura uyu mugabane bikaba byatanga umusaruro.

Ati: “Afurika ifite umutungo kamere Imana yayihaye, ndetse hari n’amahirwe urubyiruko rufite rwaheraho rugahanga udushya.”

Yavuze kandi ko urubyiruko rwa Gikristo rufite ubushobozi bwo guhindura imitekerereze ya bagenzi barwo bafite imyitwarire mibi, rukagira uruhare mu kubaka imiryango, amatorero n’ibihugu byabo ndetse na Afurika muri rusange.

Muri ibi biganiro, abayobozi n’urubyiruko bazahabwa ibiganiro na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’abagize umuryango uharanira kwihuza no kwigira kwa Afurika, ishami ry’u Rwanda.

Uru rubyiruko kandi ruzasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, rwigishwe ku ruhare rw’urubyiruko mu guhagarika Jenoside ndetse n’impinduka abakiri bato bagize mu madini n’amatorero, aho bahawe inshingano bakazana impinduka nziza.

Ruzanerekwa uburyo u Rwanda rukomeza gusigasira amateka yarwo no kuyasigira ibisekuruza bizaza.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Boys and Girls Brigade muri Kenya Diffanah K.Miriti
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Boys and Girls Brigade muri Uganda no mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Reverend Kanoni Evett Mugarura.
Urubyiruko rwo mu Bihugu 6 byo ku mugabane w’Afirika byahuriye muri Diyosezi ya Shyogwe
Abaturutse muri Kenya baje mu nama barangajwe imbere n’ibendera ry’Igihugu cyabo
Urubyiruko rwavuze ko rwiteguye kuzana impinduka nziza z’aho rutuye ndetse no muri Afurika.
Uru rubyiruko rufite bande ya Muzika.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW i Muhanga

Share This Article