Umugore ukekwaho kwiba ihene yafatanywe inyama zayo

Ihene (Photo Imvaho Nshya)

Bugesera: Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 wo mu Murenge wa Rilima, mu Kagari ka Nyabagendwa mu karere ka Bugesera akwekwaho kwiba ihene ndetse afatanwa inyama yamaze kuyibaga.

Uyu mugore akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi we witwa Mutuyimana Marie Claire ayisanze aho yari iziritse.

Uyu ukekwa yabwiye BTN TV ko yabikoreshejwe n’inzara, ariko akanavuga ko atabanye neza n’uwo akekwaho kwiba ihene.

Ati “Nayitwaye aho yari iziritse ejo saa munani. Kwari ukugira ngo nyirye!”

Bamwe mu baturanyi b’uyu ukekwaho ubu bujura bavuga ko ari amahano kubona umugore yiba ihene akanayibagira.

Umwe ati “Ni amahano kumva ngo umugore yibye ihene arayibaga, urumva tutaba duta agaciro abagore.”

Undi na we ati “Ni amahano nibwo bwa mbere twabibona. Ubuyobozi ni ukumufunga, bakamuhana.”

Uyu mugore akimara gufatwa yabanje kujyanwa ku biro by’Akagari ka Nyabagendwa kugira ngo ahite ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, SEBARUNDI Ephrem yabwiye UMUSEKE ko uriya mugore yamaze gushyirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Ari kuri sitasiyo ya RIB Rilima. Yafashwe ejo mu gitondo (ku wa Mbere).”

Yavuze ko Igikorwa cyo kwiba umuturanyi we yakoze kigayitse. Ati “Nta wemerewe kwiba uwo ari we wese ariko yahemukiye umuturanyi we.”

SEBARUNDI Ephrem yavuze ko basaba abantu nka bariya bafite ingeso yo kwiba, abaturanyi babo bajya babagaragaza hakiri kare bakigishwa aho kugira ngo ingeso mibi ikure igere aho ivamo ibikorwa bibi byo kwiba.

Umugore yafatanywe ihene yamaze kuyibaga

UMUSEKE.RW

Share This Article