Urukuta rwahitanye abantu batatu

Imbangukirahutabara zatwaye kwa muganga imirambo n’inkomere

Kamonyi: Urukuta rw’amabuye rwubakwa ahazajya hahagarara amakamyo rwagwiriye abantu batanu, batatu muri bo bahita bapafa.

Byabereye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kigembe, mu Murenge wa Gacurabwenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena, 2026.

Iki gikuta cy’amabuye cyagwiriye abo bantu batanu, cyubakwa kugira ngo imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo zizajye zihaparika.

Bamwe mu babonye uko iyo impanuka yagenze, babwiye UMUSEKE ko abo icyo gikuta cyagwiriye abubatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigembe, Nshimiyimana Alphonse yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko mu bantu batanu bari mu kazi, batatu bahise bapfa abandi bakaba bakuwemo banegekaye.

Ati: “Twahamagaje ambulance ubu irahageze kugira ngo abakomeretse mu buryo bukabije bajyanwe mu Bitaro.”

Gitifu Nshimiyimana avuga ko hataramenyekana aho abo bantu bakomeretse bajyanwa, ko Abaganga ari bo bafata icyemezo.

Abahasize ubuzima n’abakomeretse bakuwemo hakoreshejwe imashini.

Abaturage batabaye aho urukuta rwaguye ku bantu

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Share This Article