Ak’ “ibyuma” n’ “inzoga z’inkorano” kashobotse, FDA ifunze izindi nganda 101

Ibinyobw aby'uruganda Gorilla GIN ni bimwe mu byahagaristwe ku isoko ry'u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda Food and Drugs Authority – Rwanda FDA), gishingiye ku itegeko rigishyiraho, kandi rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, iki kigo cyafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisindisha.

Iki kigo cyivuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, Rwanda FDA imenyesha abakora, abatumiza, abagurisha ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zirimo gufunga inganda zikora ibinyobwa bisindisha ziri ku rutonde yasohoye, kandi ikuyeho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.

Rwanda FDA yategetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izo nganda ziri ku rutonde bikurwa ku isoko.

Rwanda FDA yategetse abakora ibyo binyobwa guhita babikura ku isoko “bakimara kubona iri tangazo.”

Ba nyiri izo nganda basabwe guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko “Gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye, no Gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.”

Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye igihe itangazo ryasohokeye (ku mugoroba wa tariki 03/08/2026).

Iryo tangazo rigira riti “Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa biri ku Mugereka wa II, bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.”

Rwanda FDA ivuga ko “Kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.”

Rwanda FDA yasabye abanywa ibi binyobwa biri ku Mugereka wa II kubihagarika.

Inganda nyinshi zikora inzoga zizwi “nk’ibyuma” zafunzwe

DORE URUTONDE RW’INGANDA 101 ZAFUNZWE

UMUSEKE.RW

Share This Article