Minisitiri w’Intebe yitabiriye ibirori byo gutaha inyubako yihariye muri Gabon

Minisitiri w'intebe yitabiriye umuhango wo gutaha inyubako izakira inama muri Gabon

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva, Dr Nsengiyumva Justin, yitabiriye umuhango wayobowe na Perezida wa Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema, wo gutaha ku mugaragaro ingoro y’Inama Libreville.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin,  bivuga ko iyi nyubako izajya yakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga bitandukanye, kandi yitezweho kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama muri Gabon.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe ruje mu gihe umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi  ukomeje kwaguka.

Umubano hagati y’u Rwanda na Gabon ushingiye  ku bufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ishoramari, hamwe no gusangira ubumenyi.

Muri Mata , Minisitiri w’Intebe yakiriye mu biro bye Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé, Uhagarariye Gabon mu Rwanda .

Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé yagaganirijwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku miyoborere n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, harimo n’Urwego rw’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama n’Imurikabikorwa (MICE).

U  Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Perezida wa Gabon yafunguye ku mugaragaro inyubako izakira inama zitandukanye 

 

 

 

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *