Umuyobozi wakatiwe gufungwa imyaka 7, mu bujurire yagabanyirijwe igihano

Urukiko rukorera i Nyanza

Urukiko rwagabanyirije igihano cy’igifungo uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitovu, mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza aho uriya wahoze ari umuyobozi aregwa ko yahamwe n’icyaha cyo gushyingura umubiri w’uwishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu buryo busanzwe.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, ni rwo rwajuririwemo icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye aho rwari rwahanishije Jöel HAVUGIMANA igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi, no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu.

Ubushinjacyaha burega uriya wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitovu, mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru byerekeye jenoside, bifitanye isano no kuba yarashyinguye umubiri w’uwishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bisanzwe, maze Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rumuhamya icyaha.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko kiriya gihano yahawe kitahinduka kuko uriya mubiri yashyinguye bisanzwe ari uw’umuntu wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi yawushyinguye atabajije umuryango w’uriya wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse atagishije inama ubuyobozi bumukuriye.

Ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo Jöel HAVUGIMANA yireguza nta bimenyetso abitangira, uretse kubivuga mu magambo gusa kandi mu rukiko hagenderwa kubimenyetso.

Jöel HAVUGIMANA yajuriye avuga ko mu gishanga cya Nyarubogo umuturage wari guhinga yabonye umubiri w’umuntu maze bamumenyesha nka Gitifu ko habonetse umubiri, na we amenyesha uwari Gitifu w’umurenge wa Busoro, Jean Pierre Nkundiye maze amubwira gutegura umuganda uwo mubiri ukavanwamo, bikorwa gitifu w’umurenge Jean Pierre Nkundiye n’inzego z’umutekano zihari, maze haza umukecuru uvuga ko uwo mubiri ari uw’umuntu wapfuye urupfu rusanzwe.

Gusa Gitifu w’umurenge n’inzego z’umutekano bo bafata icyemezo cyo kuba bawubitse mu biro by’akagari kugira ngo hakomeze gushakishwa amakuru nyayo y’uwo mubiri.

Jöel avuga ko hakozwe inama zitandukanye ziyobowe na gitifu w’umurenge maze gitifu w’umurenge ahamagara Jöel wari gitifu w’akagari amubwira ko inama avuyemo ku karere yanzuye ko uwo mubiri ari uw’umuntu wapfuye urupfu rusanzwe, bityo ugomba gushyingurwa bisanzwe.

Icyo gihe umurenge umwoherereza amafaranga ibihumbi mirongo itatu kugira ngo ashyinguze uriya mubiri bisanzwe, maze gitifu w’akagari ku muganda rusange bashyingura uwo mubiri n’abaturage bahari.

Jöel avuga ko gitifu w’umurenge yamwihindutse ubwo yarahamagajwe muri RIB nk’umuntu ntavugishe ukuri kandi ugeze kuri dosiye ye agira ubwoba byose bakabimushyiraho bityo we yasabaga ko yagirwa umwere kuko ibyo yakoze ari amabwiriza yahawe.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rusanga hari ibimenyetso bigizwe n’abatangabuhamya bihamya icyaha Jöel HAVUGIMANA, ariko kuko ari ubwa mbere akurikiranwe n’inkiko kandi bikaba bigaragara ko yari asanganwe imyitwarire myiza yagabanyirizwa igihano.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa HAVUGIMANA Jöel bufite ishingiro kuri bimwe, rutegetse ko HAVUGIMANA Jöel ahanishwa igifungo cy’imyaka ine akanacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.

Jöel HAVUGIMANA agiye kumara imyaka ibiri afungiye mu igororero rya Muhanga.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article