Abunganizi mu mategeko (Avocats) bo mu Karere ka Huye bahuguwe ku ikoreshwa no gusobanukirwa ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa raporo zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, Rwanda Forensic Institute (RFI).
Aya mahugurwa yabaye ku wa 03 Nzeri 2026, atangwa na RFI, ikigo gifite mu nshingano gukoresha ubumenyi bwa gihanga mu gutanga ibimenyetso bifasha mu iperereza no mu butabera.
Muri aya mahugurwa, abavoka basobanuriwe uburyo ibimenyetso bya gihanga bikorwa, uko raporo z’ibizamini bya RFI zisomwa ndetse n’uburyo byakoreshwa mu manza.
RFI itanga serivisi zitandukanye zirimo isesengura rya ADN, ibimenyetso bifatika, inyandiko zikemangwa, ibikumwe, n’ibindi. Ibi bimenyetso bishobora gukoreshwa mu gufasha inzego z’ubutabera kumenya ukuri mu manza zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yavuze ko gahunda yo guhugura abavoka igamije kubegera no kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga, ku buryo batagomba guhora bategereje ko umuhanga wa RFI aza mu rubanza kugira ngo abasobanurire raporo.
Ati: “Ni gahunda yo kwegera by’umwihariko abafatanyabikorwa, abunganira abandi mu mategeko, kugira ngo bajye barushaho gusobanukirwa no kumenya raporo ziva muri RFI, bidasabye ko hifashishwa gusa umuhanga wa RFI mu rubanza.”
Dr. Karangwa yavuze ko kugira ngo ibimenyetso bya gihanga bigire uruhare rufatika mu butabera, abakozi b’inzego zibikoresha bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’uko ibyo bimenyetso na raporo zabyo bisobanurwa.

RFI isobanura ko ibimenyetso byakusanyijwe kandi bigapimwa hakoreshejwe uburyo bwa gihanga bishobora gufasha mu gusubiza ibibazo by’ingenzi mu iperereza no mu manza, mu gihe bikoreshejwe kandi bigasobanurwa mu buryo bukwiye.
Abavoka bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko hari ubumenyi bungutse ku bintu bari basanzwe bahura na byo mu kazi ariko batari basobanukiwe neza, cyane cyane ku bijyanye no gusoma no gusobanura raporo za gihanga.
Me Habimana Bonaventure Umwe mu bavoka bitabiriye aya mahugurwa yavuze ko mbere hari aho basangaga raporo ya RFI ariko kuyisesengura no kumva neza icyo buri gisubizo gisobanuye bikaba imbogamizi.
Ati: “Aya mahugurwa yadufashije gusobanukirwa neza ibimenyetso bya gihanga n’uko raporo za RFI zisomwa. Hari ibintu twajyaga duhura na byo mu manza ariko tukaba tutabifiteho ubumenyi buhagije. Ubu tuzi ibyo dukwiye kwitaho no kubaza kugira ngo dushobore gufasha neza abo duhagarariye.”
Uyu mwavoka yavuze kandi ko ubumenyi bungutse buzatuma barushaho gukoresha ibimenyetso bya gihanga mu gutegura no kunganira imanza baba bafite.
Ati: “Ni amahugurwa adufitiye akamaro kuko nk’abavoka tugomba kumva neza ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga kugira ngo tubashe kubisesengura no kubikoresha neza mu nyungu z’abakiliya bacu.”
Gahunda yo guhugura abavoka iri mu bikorwa RFI ikomeje gukora mu rwego rwo gusobanurira abafatanyabikorwa serivisi zitangwa n’iki kigo.
RFI ni ikigo cya Leta cyashinzwe mu 2023, kigamije gukomeza guteza imbere ibimenyetso bya gihanga no kubishyira ku rwego rushobora gufasha mu itangwa ry’ubutabera bushingiye ku bimenyetso.

UMUSEKE.RW

