Ushinzwe pisine ya Hoteli yitwa Lemon Hills yo muri Kamonyi yatawe muri yombi we n’undi mugabo wari uhari ubwo uwitwa Mugwaneza Donatien yarohamaga bikamuviramo gupfa.
Ku wa Mbere, UMUSEKE twabagejejeho inkuru y’umugabo witwa Mugwaneza Donatien w’imyaka 33 warohamye muri pisine ya hoteli Lemon Hills bikamuviramo gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kurohora uriya wapfuye, umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ati “Mu iperereza ry’ibanze Polisi ifatanyije na RIB bafashe umugabo wari ushinzwe ibijyanye no koga kuri iyo pisine ndetse n’undi mugabo wari kumwe n’uwo warohamye bari barimo kogana.”
Aba bafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda, iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri urwo rupfu.
Polisi isaba ubuyobozi bw’amahoteli kurinda umutekano w’abantu bagana pisine, bakamenya abatazi koga bakaba baba hafi cyane bariya bashinzwe pisine.
Ikiganiro n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo
UMUSEKE.RW
